Amakimbirane y’abaturage n’abarinda Pariki yaragabanutse imbunda zishyirwa hasi

Abaturiye pariki bamenye agaciro ka ba mukerarundo

Gahunda ya RDB yo gusaranganya ibyavuye mu bukerarugendo, abaturage baturiye amapariki bagahabwa ibikorwa remezo biciye muri 5% by’amafaranga yavuye mu bukerarugendo ubu yagabanyije amakimbirane yabaga hagati y’ama pariki n’abaturage ndetse abarinda pariki ngo ubu ntibagikoresha imbunda bahangana n’abaturage.

Umuyobozi wa pariki y’Ibirunga Uwingeli Prosper avuga ko mbere y’uko gahunda yo gusaranganya amafaranga angana na 5% by’ayavuye mu bukerarugendo ibaho abaturage n’abarinda Pariki bahoraga mu makimbirane y’urudaca ariko ngo ubu abaturage basogongeye ku byiza bya pariki bamenya agaciro ka zo.

Ati: ”Ugereranyije na mbere y’aho iyi gahunda yo gusangiza abaturage umutungo wavuye mu bukerarugendo yaziye, hari icyahindutse. Mbere navuga ko abarinda pariki n’abaturage barangwaga n’ikintu kitwa amakimbirane kuko pariki iba irimo ibiti, imigano, inyamaswa, bya bintu nyine abaturage bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ariko kandi pariki ikaba ifite itegeko ko nta muntu wemerewe kwinjiramo, impamvu rero barangwaga n’amakimbirane abaturage bari batarabona impamvu pariki atari iyo kwangiza”

Uyu muyobozi avuga ko ibi byatumaga abaturage bajyamo guca imigano, ibiti n’ibindi bimera bakeneraga ariko kandi bakajya no guhigamo inyamaswa nk’Impongo, Imbogo n’izindi nyamara amategeko atabyemera bigatuma amakimbirane yiyongera.

Prosper avuga kandi ko mbere abaturage babwirwaga ko ibyiza biri muri pariki ari uko igira umwuka mwiza ndetse n’amazi ariko kuri bo ntibyari bihagije ku buryo bari kubona ko pariki ibafitiye akamaro .

Yasobanuye neza ko iyi gahunda yo gusaranganya yongereye bikomeye agaciro abaturage baha Pariki. Ati: ” Ariko aho iyi hagunda yo gusaranganya 5% by’amafaranga ava mu bukerarugendo iziye, twahagaritse kuvuga iby’umwuka mwiza dutangira kuvuga n’ibindi bikorwa bifatika. Tukavuga tuti ba mukerarugendo baraza bagatanga amadevize bagakora n’ibindi bikorwa byinjiza amafaranga nko kurara mu mahoteli n’ibindi.“

Uwingeli avuga ko amakimbirane yagabanyutse kubera iyi gahunda ndetse n’abarinda ama pariki ngo imbunda bazishyize hasi begerana n’abaturage barafatanya.

Ati: ”mbere wasangaga abagaride ari abantu bagaragara cyane bambaye iniforume n’imbunda bagenda barwana n’abaturage babavana mu mashyamba. Ariko ubungubu usanga hari ikintu cy’umwuka w’ubufatanye, n’abaturage ntibakibona abagaride nk’abantu bababangamiye kandi na bo ntibakigendana imbunda bahiga abaturage bangiza pariki.”

Gahunda yo gusaranganya umusaruro w’ubukerarugendo yashyizweho n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB aho bafata 5% by’amafaranga yavuye mu bukerarugendo bakayakoresha bafasha abaturage baturiye za pariki harimo kububakira ibikorwa remezo ndetse n’indi mishinga ibyara inyungu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo