Icyumweru gitaha kiratangirana impinduka mu mikoresherezwe y’umuhanda uca kuri Kigali Convention Centre

Nyuma y’ukwezi kurenga umuhanda unyura kuri Rond point iri iruhande rwa Kigali Convention Centre ufunzwe kubera inama ya AU yari igiye kubera muri iyi nyubako, kuri ubu igice kimwe cy’uyu muhanda kigiye gufungurwa.

Ifungwa ry’uyu muhanda ryagiye ryinubirwa n’abantu b’ingeri zinyuranye bavuga ko kuba uyu muhanda warafunzwe ngo byabadindije mu kazi kabo ka buri munsi bakora.

Abagenda mu modoka bagana mu bice byo mu mujyi binubiraga kuba imodoka zarabacishaga Kacyiru Minisiteri bityo ngo abakora ingendo zigana mu bice by’ahahahoze umurenge wa Kimihurura bikaba byarabasabaga gukora urugendo rurerure n’amaguru bavuye aho imodoka zabasigaga.

Abafite inyubako hafi ya Kigali Convention Centre ndetse n’abaguze ibibanza bitegura kuhakorera ni bamwe mu bantu bakunze kumvikana mu itangazamakuru bavuga ko bagiye kugwa mu gihombo gikomeye kubera ko nta rujya n’uruza rw’abantu ndetse n’imodoka bari bakinyura muri aka gace.

Gusa kuri uyu wa kane tariki 11 Kanama 2016, ubuyobozi bw’umujyi wa kigali bwatangaje ko bitarenze ku wa mbere w’icyumweru gitaha taliki ya 15 kanama 2016, ngo uyu muhanda uzongera kuba nyabagendwa, cyane ko imirimo yo kwagura imihanda inyura imbere ya Kigali Heights ngo igeze ku musozo nkuko byagarutsweho na Busangizwa Parfait, umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu.

Yagize ati : « Uyu muhanda wari wafunzwe kubera inama yaberaga hano mu Rwanda, ariko mu rwego rwo koroshya ingendo twahanze indi mihanda mishya. Bitarenze ku wa mbere w’icyumweru gitaha, uyu muhanda unyura imbere ya kigali Heights urongera gukoreshwa nkuko byahoze mbere. »

Ku ruhande rw’abashoramari bafite ibikorwa hafi ya Kigali Convention centre na bo bavuga ko kuba uyu muhanda ugiye kongera kuba nyabagendwa, ngo bizatuma business zabo zigenda neza nkuko babiteganyije.

Karera Dennis nyiri Hotel Kigali Heights, yagize ati : « Ibintu ubu bimeze neza, twavuganye n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kuva na mbere hose twe nta mpungenge twari dufite n’ababivuze sinzi aho babikuraga, gusa njye ndishimye. »

Ubuyobozi bwa polisi y’u Rwanda na bwo burakangurira abakoresha umuhanda bose ko igihe uyu muhanda uzaba wafunguwe, bagomba kuzirinda icyateza impanuka, bagakurikiza ibyapa bizaba biri ku muhanda nkuko byagarutsweho na CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda.

Umuhanda ugiye kuba nyabagendwa, ni unyura imbere ya KBC ugakomeza imbere ya Kigali Heights (ubererekeye rond point iri iruhande rwa KCC) ukamanuka imbere ya Top tower, ugahura n’umushya uzamuka ugahinguka kuri rond point iri imbere ya KCC. Gusa ngo nta modoka yemerewe kunyura imbere y’inyubako ya Kigali Convention Centre.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo