Abitiranya amafaranga ya SACCO n’ayabo ngo iminsi yabo irabarirwa ku ntoki

Apollo Munanura uyobora RCA

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA aravuga ko abayobozi ba za SACCO barya amafaranga y’abanyamuryango iminsi yabo ibariye ku ntoki.

Imirenge SACCO mu Rwanda imaze iminsi yibasiwe n’abajura ahenshi ndetse banitwaje intwaro. Iki ni ikibazo kizweho ubuyobozi bwa RCA bwemeranya n’abayobozi ba za SACCO ko bagiye gushaka abarinzi bafite ibikoresho birimo n’intwaro.

Nubwo iki kibazo kibangamiye umutekano w’amafaranga y’abanyamuryango ariko si cyo cyonyine gusa kuko hari n’abayobozi bafite akaboko karekare bigabiza amafanga y’abanyamuryango bakayarya nk’abarya ayabo.

Aba ngo barahari kandi n’ingero zarabonetse nk’uko Apollo Munanura uyobora RCA yabivuze.

Ati:” Wamutekano muke utera mu Mirenge SACCO uterwa n’aba managers n’aba perezida na wo urahari, wo kurya amafaranga muyitiranya ko ari ayanyu kandi ari ay’abanyamuryango.”

Yakomeje avuga ko iminsi yabo ibarirwa ku ntoki kandi ngo bararurya (urupfu) rubarya.

Ati: ”Iyo ngeso irahari ntawe mbeshyera ingero zirahari, ntabwo ari mwese ariko harimo bamwe muri mwe… icyo nshaka kubwira abayobozi b’imirenge SACCO mwitiranya amafaranga y’abanyamuryango ko ari ayanyu iminsi yanyu irabarirwa ku ntoki. Bya bindi mwari mu menyereye ngo tuje mu igenzura, ngo byarangiye, ubu urarya rukurya.”

Mu mezi abiri ashize mu Rwanda imirenge SACCO itanu yibwe n’abakozi bayo bashinzwe gucunga imitungo y’abanyamuryango.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo