Abaturiye amabuye y’agaciro bagiye kujya babona ku nyungu ivamo

Evode Imena, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Abaturage baturiye ibice bitandukanye birimo ibirombe by’amabuye y’agaciro bagiye kujya bagenerwa 10% by’inyungu y’amafaranga yinjijwe n’ayo mabuye nyuma yuko bisabwe na Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2015.

Ibi bikaba byatangajwe tariki ya 13 Nzeri 2016, mu byemezo by’ Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeje uburyo bwo gukoresha igice kimwe cy’umutungo ukomoka ku mabuye y’agaciro mu guteza imbere abaturage baturiye ahacukurwa amabuye y’agaciro.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru mu kuganira kuri iyi myanzuro, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ministeri y’Ubutaka, amashyamba n’umutungo kamere, Imena Evode, yavuze ko iyi gahunda izatangira umwaka utaha.

Imena Evode yavuze ko aya mafaranga azajya ashyirwa mu kigega kihariye kizaba kiri mu maboko y’ ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) kugirango gifatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze kwiga imishinga yahindura ubuzima bw’abaturage.

Imena avuga ko ayo mafaranga azashyirwa mu mishinga itandukanye irimo iy’ibikorwa by’iterambere ndetse n’ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage.

Ati “Umusoro ungana na Miliyari eshatu z’amafaranga nizo twabonye umwaka ushize urumva 10% yayo uko angana”.

Avuga ko ayo mafaranga atazajya atangwa buri mwaka muri buri murenge ahubwo bizajya biterwa n’imishinga irusha iyindi kuba yujuje ibyangombwa byahindura ubuzima bw’abaturage maze akajya abageraho mu bihe bitandukanye.

Aya mafaranga ngo ntareba ahakorerwa ubushakashatsi ahubwo areba imirenge 87 mu turere tugera kuri 20 ahari abafite ibyangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro.Ngo ashobora kuziyongera cyangwa akagabanyuka bigendanye nuko isoko rizagenda rimera mu Rwanda.

Kuba abaturiye Pariki y‘Igihugu y’ibirunga bahabwa 5% y’inyungu yabonetse muri icyo gikorwa, ni nayo mpamvu iyo gahunda igiye kugera no ku baturiye ibice bicukurwamo amabuye y’agaciro mu Rwanda hose, nk’uko byagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu muhango wo Kwita izina umwaka ushize.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bidakwiye ko umutungo runaka ukomoka ahantu warangiza ukabarenga ukigira ku bandi, abaturiye aho ukomoka nta nyungu bawubonyemo.

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo