Abanyarwanda bashobora kugabanyirizwa ibiciro byo kujya mu mahoteli

Kalisa Belise ushinzwe ubukerarugendo muri RDB

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kiratangaza ko Abanyarwanda bashobora kujya bagabanyirizwa amafaranga mu mahoteli, mu rwego rwo kubashishikariza kwitabira gusura ibyiza bitatse u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5/10/2016 mu Rwanda harabera inama muzamahanga yo guteza imbere ishoramari ry’amahoteli ku mugabane wa Afurika, iyi nama yitezweho kuzamura u rwego rw’amahoteli mu Rwanda.

Iyi nama izahuriramo abashoramari bavuye mu bihugu bitandukanye bahure n’abo mu Rwanda bigire hamwe uko ishoramari ry’amahoteli mu Rwanda no muri Afurika muri rusange ryazamuka.

Ije mu gihe mu Rwanda hari hamaze iminsi havugwa ihomba ry’amahoteli abura abakiriya. Dr Bajiji Innocent, ushinzwe ishami ry’ishoramari muri RDB avuga ko icyi kibazo cyabaye ku mahoteli yo mu majyaruguru ariko ko cyiri gushakirwa igisubizo.

Ati "Mu minsi yashize hari amahoteri yari yagize ikibazo cyane cyane ayo mu majyaruguru kandi hari impamvu zibitera cyane cyane ko hari umutekano muke hakurya abantu bataza ariko ibyo RDB twabigiyemo hari ibyakozwe. Hari Sosiyete yakozwe ngo bishyire hamwe bashake amafaranga bashyize hamwe kugirango baze bashore muri ayo mahoteli barebe ko bakemura ibyo bibazo.”

Dr Bajiji ariko avuga ko iyi nama nayo iri mu byitezweho ibisubizo, cyane cyane mu kwigisha abanyarwanda uburyo bwo gucunga amahoteli.

Ati "Hari n’abafite ubuhanga bwo gucunga amahoteli nabyo twasanze ari ikibazo uko amahoteli acungwa nabyo turakeka ko muri iyi nama hari byinshi biri buvemo bikemura ibyo bibazo byose.”

Kaliza Belise ushizwe ubukerarugendo muri RDB avuga ko gutangiza gahunda ya Tembera u Rwanda biri mu bizatuma amahoteli abona abakiriya kuko imwe mu mpamvu ituma abakiriya babura, hoteli zigahomba ngo ni uko Abanyarwanda bataritabira kujya mu mahoteli.

Ati:”Niyo mpamvu buriya twatangije kiriya gikorwa cya Tembera u Rwanda aho dukangurira abanyarwanda kwitabira ibyiza by’u Rwanda. Buriya iyo utembereye ntabwo utembera mu ihoteli ahubwo utembera ureba ibyiza bihari hanyuma ukaruhukira mu ihoteli, urumva nitudakangurira abanyarwanda gutembera n’ayo mahoteli ntabwo bazashobora kuyajyamo.”


Dr Bajiji Innocent umuyobozi ushinzwe ishami ry’ishoramari muri RDB

Kuba abanyamahoteli mu Rwanda bagihanika ibiciro byayo kiri mu bituma abanyarwanda batitabira kuyajyamo, Kaliza Belise avuga ko ibiganiro byatangiye ngo abanyarwanda bagabanyirizwe ibiciro.

Ati "Twumvise ko Abanyarwanda koko bifuza ko ibiciro by’amahoteli bigabanuka, abanyamahoteli bakagabanya ibiciro ku banyarwanda. Turi kubiganiraho. Ni ikiganiro turi kugirana n’abanyamahoteli…… ku banyarwanda kugirango tubakangurire gutembera u Rwanda harimo icyo kintu ko abanyamahoteli bagomba kugabanya ibiciro byabo.”

Abantu basaga magana atanu(500) biganjemo abashoramari mu by’amahoteri nibo bategerejwe kwitabira iyi nama izatangira kuri uyu wa Gatatu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo