Abantu biba imisoro ni nk’igisebe kirimo kuva -Rwanda Revenue

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro RRA cyatangaje ko abantu bose bagira uruhare mu kwiba imisoro hakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose, ari abanyabyaha nk’abandi bose ndetse agahamagarira inzego z’ubutabera n’umutekano gukurikirana abo banyabyaha.

Mu kiganiro RRA yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 08 Nzeli, Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal yavuze ko abantu banyereza imisoro ari nk’igisebe kirimo kuva kandi ugifite akaba adashobora kwihanganira ko amaraso ye akomeza kuva.

Yavuze ko uko umuntu atakwihanganira ko amaraso ye akomeza kuva, ari nako igihugu kitazigera na rimwe cyihanganira abanyereza imisoro ahubwo ko igihe kigeze ngo abantu bafate icyaha cyo kunyereza imisoro nk’ibindi byaha byose bigomba gukurikiranwa n’ubutabera.

Komiseri Ruganintwali yagize ati: “Twe dushyiraho kariya kamashini ka EBM twari tugamije gushyiraho uburyo butuma gusoresha byoroha n’igihugu kikabona amafaranga nkuko yakagombye kuboneka, iyo rero umuntu ashyiraho gahunda yo gushaka uburyo ayanyereza, muby’ukuri arasubiza inyuma uburyo dushyiraho arasubiza inyuma igihugu”

Yakomeje avuga uburyo RRA ifata icyaha cyo kunyereza imisoro, ati: “Iki kibazo ni nk’icyorezo gikwiye gukurikiranwa mu buryo bw’umwihariko kugirango tubihagarike kuko ni nk’igisebe umuntu yaba afite amaraso arimo kuva, kandi agomba guhagarara, ntabwo dushobora kwemera ko amaraso yacu aguma kuva kubera abantu bake bashobora kuba ari amabandi.”

Ibi, komiseri Ruganintwali yabitangaje nyuma yo gushyira ku karubanda amasosiyete 25 afasha abacuruzi mu kunyereza imisoro ku nyongeragaciro (TVA) binyuze mu gukora inyemezabuguzi z’inkorano hifashishijwe EBM.

Ubu bujura bumaze gutuma hahomba miliyari zikabakaba zirindwi z’umusoro ku nyongeragaciro.

Kuri ubu abacuruzi bagera kuri 248 muri 700 bahawe izi nyemezabuguzi z’inkorano batangiye gukurikiranwa n’ubutabera.

Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu, Kayigi Aimable yavuze ko aba bantu ngo bamaze gutanga inyemezabuguzi zifite agaciro ka Miliyali 38 (38,000,000,000 Frw) bikaba byaratumye imisoro ingana na 6,800,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda anyerezwa.

Kanda hano usome inkuru bijyanye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo