Abakozi barimo Abacungagereza bongerewe imishahara

1

Abacungagereza na bo bari mu bakozi bongerewe imishahara

Inama y’Abaminsitiri yo kuri uyu wa 10 kanama 2016 yemeje imibare fatizo (index value) ya 350 na 400 y’imishahara mu Nzego Nkuru za Leta, muri za Minisiteri no mu bigo bya Leta, yari iri munsi y’umubare fatizo wa 400, aho abakozi barimo abacungagereza bongerewe imishahara.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Abakazi ba Leta n’Umurimo Samuel Mulindwa, yatangaje ko abakozi bongerewe imishara ari abakozi basanzwe bakora mu mashami y’ibigo bya Leta (proffessianls), abakozi bunganizi n’abayobozi b’amashami.

Uyu muyobozi yagaragaje ko abakozi basanzwe (Proffessionals) n’abakozi bunganizi ari bo imibare fatizo y’imishara yabo yakuwe kuri 300 igera kuri 350 naho ku bayozi b’amashami bakaba bakuwe ku mubare fatizo wa 350 ukagera kuri 400.

Yagize ati “Index Value (umubare fatizo) w’abakozi basanzwe n’abakozi bunganizi wakuwe kuri 300 ugera kuri 350, ikaba izamura umushara wabo yongeyeho 16% ku mushara basanzwe batahana mu nzego zabo. Icya kabiri ku bayobozi b’amashami ntago bari basanzwe bari kuri 300 bo bari bafite 330 icyahindutse bakuwe kuri 330 bajya kuri 400 bikaba byongera 20% ku mushara bari basanzwe batahana.”

Ku bacunga gereza bongerewe umushahara, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo yavuze ko abacungagereza bato bongerewe umushahara ho 45% ariko n’abandi bakuru bakaba bongerewe n’ubwo atatangaje ingano y’ayo bongerewe.

Mulindwa yavuze ko iki gihe bongerereye imishahara aba bakozi ari cyo kuko biri mu mahame ya politiki y’imishahara yashyizweho muri 2012 ndetse bikaba binagaragara ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse.

Yagize ati “igihe iyi politiki y’imishara yagiriyeho mu 2012, amwe mu mahame y’igenzi twashingiyeho tuvuga ngo bizahinduka harimo affordability na sustainability aho uvuga ngo igihugu gifite ubushobozi tuzazamura. Imibare ifatika ni ukuvuga ngo igihugu cyabonye ubushobozi icyifuzo cyari icyo kuvuga ngo bose banganye ariko ntibyashobotse ariko bijyanye n’ubushobozi bwagiye buboneka hari icyagiye gikorwa.”

Yakomeje ati “Kuva muri 2012 kugeza ubungubu biragaragara ko ubushobozi bw’ ubukungu bwacu bwagiye buzamuka. Urugero muri 2012 imishahara n’ibindi bijya ku bakozi byatwaraga hafi 41.5% by’amafaranga igihugu cyinjiza ariko ubu aho bigeze imishahara ifata 22%.

MIFOTRA ivuga ko uku kongerera abakozi imishara byongeyeho miliyari 3.3 ku ngengo y’imari yari isanzwe igenda ku mishahara y’abakozi ba Leta.

Mu mwaka wa 2012 n’ubundi hari habayeho amavugurura mu mishahara aho abakozi basanzwe n’abakozi b’abunganizi mu mashami y’ibigo bya Leta bari bakuwe mu mubare fatizo wa 250 bashyirwa kuri 300 n’abayobozi b’amashami bakurwa kuri 250 bagashyirwa kuri 330.

Kugeza ubu abakozi bakora mu mashami y’ibigo bya Leta ni bo bahabwa amafaranga menshi kuko bafata hagati y’umubare fatizo 400 na 500.


Mulindwa Samuel, umunyamabanga uhoraho muri MIFOTRA

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo