Abakirya inyamaswa zo mu gasozi na ba rushimusi bararye bari menge

2

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Makombe JMV yaburiye abantu bagikinisha kurya inyamaswa zo muri pariki y’Akagera ko uretse kuba bahombya igihugu, ngo izo nyama zishobora no kubatera indwara zikomeye bityo yabasabye kuzireka bakarya amatungo biyororeye.

Ibi uyu muyobozi yabitangaje kuri uyu wa 04 Kanama, mu muhango wo gutaha ishuri ribanza rya Gatebe riri mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare ryubatswe ku nkunga ya BRD biciye kuri 5 ku ijana (5%) by’amafaranga ava mu bukerarugendo agashyirwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Abaturage bari bitabiriye uyu muhango bibukijwe ibyiza bya pariki n’uburyo yinjiza umutungo (amafaranga) afasha mu kuzamura ubukungu bw’igihugu n’iterambere muri rusange.

Nyuma yo gusobanurirwa akamaro ka za pariki mu iterambere rusange ry’igihugu, abaturage basabwe kureka ubushimusi bw’inyamaswa kuko bigira ingaruka ku gihugu no ku buzima bwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Makombe JMV yabihanije abasaba kurya amatungo biyororera inyamaswa bakazirekera pariki.

Yagize ati: ”Jye nari nzi ko ba rushimusi bagabanutse ariko naganiriye n’abaybozi b’uturere barambwira bati rwose baracyahari kandi ubundi ziriya nyamaswa zo mu ishyamba no kuzirya ntabwo ubundi ari byiza ushobora no gukurizamo indwara rimwe na rimwe kubera ko ntiziba zakingiwe, ariko n’iyo zaba zakingiwe ntabwo ufite uburenganzira bwo kuzirya kandi ufite inka woroye. Mukwiye kurya amatungo, nukuvuga aba ari mu ngo ariko inyamaswa zo muri pariki muzirekere pariki zijye zidufasha kugirango twinjize amadovise ariko zinadufashe kugirango tuzisure turuhuke mu mutwe .”


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Makombe JMV

Kaliza Belise ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB yavuze ko bazakomeza gutera inkunga uburezi kandi ko bizeye ko abo bigisha ari bo bazagira uruhare mu kubungabunga amapariki.

U Rwanda ruri kwitegura igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi giteganyijwe tariki ya 2 Nzeri, ari na yo mpamvu RDB yatangiye ibikorwa bibanziriza uyu muhango birimo gutaha ibi bikorwa biba byarakorewe abaturage mu mafaranga ava mu bukerarugendo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo