Nta nama yaba ngo itunanire kuyakira, keretse yahuje ibihugu byose-Francis Gatare

2

Gatare Francis umuyobozi wa RDB

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB Gatare Francis aravuga ko ikibazo cy’ubuke bw’ibyumba n’amacumbi yo kwakira abagana u Rwanda cyakemutse burundu, ngo keretse haje abategetsi b’isi yose.

Kuri uyu wa kane mu Rwanda hasojwe inama nyafurika yo guteza imbere ishoramari ry’amahoteli. Mu gihe iyi nama yabaga mu Rwanda hafunguwe hotelli ya Marriot ishami ry’u Rwanda. Ibi byose bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje kwakira inama zikomeye mpuzamahanga ahuriza abantu benshi bakomeye mu Rwanda.

Ikibazo cy’ibyumba byo kuraramo no kwakira abaganaga u Rwanda baje muri ayo mana cyangwa abaje gutembera kigaragazaga. Bikaba ngomba ko hakoreshwa n’amahoreli atujuje ibyangombwa.

Gusa nyuma yo gufungura Marriot imwe mu mahoteli manini muri Kigali iki kibazo kigiye gukemuka abazajya bagana u Rwanda bazajya babona ibyumba bihagije byo kuraramo nk’uko Gatare Francis umuyobozi wa RDB abivuga.

Ati:”Ikibazo cy’ibyumba amacumbi y’abashyitsi mu gihugu cyacu kirakemutse. Uyu munsi ntacyo tugifite, inama yose twakwakira hano twayibonera amacumbi yaba ikeneye ariko byumvikane y’uko amacumbi agira inzego zitandukanye …. Uyu munsi aho tugeze ntabwo tugifite ikibazo cyo kuba twakwakira abashyitsi baza badusanga abo aribo bose.”

Gatare avuga ko inama yananira u Rwanda kuyakira ari iyaba yahuruje abategetsi bavuye ku Isi hose.

Ati:”Birumvikana inama ziratandukanye hari inama mpuzamahanga zizana ubuyobozi buturutse hirya no hino ku Isi wenda bigeze nko kuri icyo gihe bishobora gusaba ubundi bushobozi, ariko kuko tutari twagira aho twakira inama nk’iyo ngiyo ihuza ibihugu byose byo ku Isi nta yindi nama ishobora kuba yakorerwa mu gihugu cyacu ngo ntidushobore kuyiha amacumbi akwiriye.”

Marriot yatashye isanga indi hoteli nayo iri ku rwego rwo hejuru yari imaze kuzura ya Radisson ndetse n’inzu ya Kigali Convetion Center. Ubu mu mujyi wa Kigali ari nawe ukunze kwakira abantu benshi hari ibyumba ibihumbi bitatu(3000) by’amahoteli meza.

Mu gihugu hose RDB ivuga ko habarurwa ibyumba birenga ibihumbi icumi(10000).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Bucyibaruta=0 nibande baza munama nibande baryama murizo hostels izo hotel zikoresha bande abo zikoresha batunze bande wowe Bukibaruta iri up set down .

Tanga Igitekerezo