Abagabo bakomeje kwigarurira igice kinini cy’inguzanyo mu mabanki n’ibigo by’imari mu Rwanda

Abagabo bakomeje kwigarurira inguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari ndetse n’amabanki yo mu Rwanda, aho mu myaka itandatu ishize mu nguzanyo zose zagiye zitangwa abagabo bihariye 77.5 % byazo.

Hashize igihe Leta y’u Rwanda itangiye gahunda yo guteza imbere abagore, cyane cyane ibashishikariza kujya mu nzego zifata ibyemezo n’ishoramari ndetse no gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki.

Hashyizweho (BDF) ikigo gitera inkunga abagore n’urubyiruko bafite imishinga iciriritse, ariko imibare mishya ya Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko inguzanyo zihabwa abagore n’urubyiruko zitaragera ahashimishije.

Ubwo hamurikwaga politiki y’ifaranga nuko ubukungu buhagaze kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2016, John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu yagaragaje ko umubare w’abagabo baka inguzanyo ukomeje kuruta uw’abagore.

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2016, BNR yagaragaje ko abagabo bahawe inguzanyo bari 79 % bya miliyari 224.2 zatanzwe muri icyo gihembwe cyose mu gihe abagore bazihawe ari 21 %.

Kugeza muri Kamena uyu mwaka, hari hamaze gutangwa inguzanyo za miliyari 426.7. Amafaranga atangwa ku nguzanyo yariyongereye ugereranyije na miliyari 360 zari zatanzwe mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2015.

Mu myaka itandatu ishize, mu nguzanyo zatanzwe ku bantu ku giti cyabo, abantu barengeje imyaka 35 bazihawe bari 72.5 %, mu gihe urubyiruko ruri munsi y’iyo myaka rwazihawe ku kigero cya 27.5 %.

Ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yatangaga ibisobanuro ku byavuye mu nzinduko abadepite bagiriye mu Mirenge SACCO itandukanye, Abadepite bagaragaje ko bahangayikishijwe n’umubare ukiri muto w’abagore bahabwa inguzanyo mu mabanki n’ibigo by’imari, icyo gihe Minisitiri Francois Kanimba yasobanuye ko inguzanyo zitangwa, ahubwo ngo ikibura ni ukongrera abagore ubushobozi.

BNR kandi yagaragaje ko inyungu zitangwa ku nguzanyo zikiri nkeya ugereranyije no mu bindi bihugu byo mu karere. Kugeza ubu inyungu ku nguzanyo mu Rwanda ihagaze kuri 17 %. Uretse Tanzania ifite inyungu ku nguzanyo ya 15 %, ibindi bihugu byo mu karere inyungu ku nguzanyo iri hagati ya 17 na 25 %.

Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro cyane muri Kamena na Nyakanga

BNR yagaragaje ko ifaranga ry’u Rwanda ryakabije guta agaciro imbere y’idorali rya Amerika muri Kamena na Nyakanga uyu mwaka.Ubusanzwe ifaranga byitwa ko ryataye agaciro bidakanganye iyo bitarenze 5%, nyamara muri Kamena ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 6.1 %, naho muri Nyakanga bigera kuri 6.9%.

Banki y’igihugu ivuga ko uko guta agaciro kw’ifaranga kuzagabanyuka bitewe n’ubwiyongere bwa sima ikorerwa mu Rwanda ndetse n’imwe mu mishinga ikomeye yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Mu myaka icumi ishize, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro munsi ya 5%, kandi BNR isezeranya ko n’uyu mwaka bitazarenga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo