Bamwe mu badepite ntibemeranya n’iteka risaba abakorera Leta kwirirwa mu biro

2

Bamwe mu badepite bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda basanga nta mpamvu ikwiye gutuma Leta y’u Rwanda igumishaho iteka rya Minisitiri risaba abakorera Leta bose kwirirwa mu biro guhera mu gitondo kugeza nimugoroba nyamara bishoboka ko umukozi yakora akazi ke mu masaha make ubundi akajya mu bindi bishobora kumuteza imbere bikanateza imbere igihugu.

Ibi abadepite babivuze kuri uyu wa 13 Nyakanga 2016 ubwo bemezaga Umushinga w’itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yerekeye indangagaciro n’amahame agenga serivisi n’inzego z’imirimo bya Leta, yashyiriweho umukono I Addis Ababa muri Ethiopia kuwa 31 Mutarama 2015.

Perezida wa komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko ishinga amategeko, Mutimura Zeno, yavuze ko ubwo barimo kwiga kuri uyu mushinga hari abadepite bibajije niba u Rwanda ruteganya gukora amasaha 24 kuri 24 nk’uko bimeze mu bindi bihugu ndetse bikagezwa no mu nzego za Leta mu rwego rwo kongera umusaruro.

Aho iyi gahunda yo gukora amasaha 24/24 ikoreshwa bisaba kuba hari abakozi barenze umwe basimburana ku mwanya umwe, ibintu bifatwa nk’imbogamizi ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo kuko biba bisaba amafaranga ahagije yo guhemba abo bakozi bose.

Depite Mporanyi Theobald yavuze ko hari abakozi bahera mu gitondo bakagera ku mugoroba bakora nyamara ntibatange umusaruro, nyamara hari uwakora amasaha yagenewe akigendera agatanga umusaruro ndetse bikamufasha kujya kwishakira imibereho ahandi bityo asaba ko bikwiye guhinduka.

Yagize ati “ Abantu bahera saa mbili kugera saa kumi n’imwe wajya kureba umusaruro ukabona ntawo kandi hari ibihugu bigaragara ko iyo umuntu akora ku masaha akarangiza akazi ke abohoka agakora n’ibindi. Nko mu mashuri makuru ya Leta hari ubwo aza yagombaga kwigisha amasaha 3 kuva saa mbiri kugera saa tanu kuki umufata kugeza saa kumi n’imwe hari ahandi yakagombye kujya kwigisha abandi n’imibereho ye ikiyongera?”

Depite Mporanyi kandi yongeyeho ko asanga ibyo gusimburanya abakozi babiri bishoboka kuko hari ibihugu byabitangiye aho umukozi umwe akora igice kimwe cy’umunsi agasimburwa n’undi bityo bikagabanya umubare w’abashomeri.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Judith Uwizeye yabasubije ko isoko ry’umurimo wa Leta rikiri rito cyane ndetse ko n’ubushobozi bwa Leta buhari butakwemera ko umwanya umwe ukoraho abantu barenze umwe. Yongeyeho ko ibyo kongera amasaha yo gukora bikwiye kureba cyane abikorera.

Ingingo ya mbere y’ Iteka rya Minisitiri N° 15/19 ryo ku wa 13/06/2003 rigena amasaha y’akazi mu cyumweru mu nzego z’imirimo ya Leta yahinduwe kandi yujujwe ku buryo bukurikira: «Amasaha y’akazi mu cyumweru mu Nzego z’imirimo ya Leta ni amasaha mirongo ine n’atanu (45). »

Amasaha y’akazi ku munsi akorwa guhera saa moya za mu gitondo (7h00) kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba (17h00), hagacamo ikiruhuko cy’isaha imwe gitangira saa sita (12h00) kikageza saa saba(13h00) z’amanywa.

Arsene Muvunyi

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Ibyo abadepite bavuga nibyo cyane cyane mu burezi turaharenganira rwose kuko hari ubwo usanga umwarimu yiriwe ku kigo yicaye kuko amasaha aba afite gutangamo isomo aba yarangiye ariko ugasanga arahiriwe agategereza ko saa kumi nimwe zigera ngo abone uko asinyira gutaha.Buriya bakosoye ririya tegeko mwarimu yajya akora akazi yakarangiza akajya gukomeza akandi kdi byamufasha kwiteza imbere

  2. Ibyo abadepite bavuga nibyo cyane cyane mu burezi turaharenganira rwose kuko hari ubwo usanga umwarimu yiriwe ku kigo yicaye kuko amasaha aba afite gutangamo isomo aba yarangiye ariko ugasanga arahiriwe agategereza ko saa kumi nimwe zigera ngo abone uko asinyira gutaha.Buriya bakosoye ririya tegeko mwarimu yajya akora akazi yakarangiza akajya gukomeza akandi kdi byamufasha kwiteza imbere

Tanga Igitekerezo