Abadepite n’abaminisitiri bahurije ku gitekerezo cyakemura ikibazo cy’ubushomeri

3

Abaminisitiri batandukanye n’badepite mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku cyateza imbere urubyiruko

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje abadepite bagize nteko ishinga amategeko y’u Rwanda n’abaminisitiri batandukanye kigamije kumenya uburyo gahunda za Leta zo guteza imbere urubyiruko no kurwanya ubushomeri zishyirwa mu bikorwa, abadepite bagarutse kuri gahunda Leta yashyizeho ariko zikaba zidakemura ibibazo zari zitezweho gukemura by’umwihariko ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko gikomeje gufata indi ntera bitewe ahanini no kubura igishoro maze biha umukoro wo kuba nyambere mu guhanga imirimo

Iyi nama yabaye kuri uyu wa 03 Kanama 2016, yahuje abadepite bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda n’abaminisitiri batandukanye barimo Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Mme Judith Uwizeye, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Kanimba Francis, Minisitiri w’uburezi Dr Papias Malimba Musafiri ndetse na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana.

Iki kiganiro cyari kigamije kureba ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda Leta yashyizeho zigamije kuzamura iterambere ry’urubyiruko muri rusange ariko by’umwihariko zigakemura ikibazo cy’ubushomeri kimaze gufata indi ntera muri iyi minsi.

Abadepite bagiye bagaruka kuri gahunda zitandukanye aho bagiye banenga imikorere n’ishyirwa mu bikorwa ry’izi gahunda zirimo nk’imikorere y’ikigega cya BDF gifasha urubyiruko kubona inguzanyo z’ama banki, gahunda y’uruganda iwacu, gahunda y’udukiriro, kora wigire n’izindi.

Ikigega cya BDF ngo ntikirakemura ikibazo cyo kubona igishoro mu rubyiruko rw’abashomeri

Ubusanzwe ikigenga cya BDF cyishingira urubyiruko 75% by’ingwate ku nguzanyo urubyiruko rwaka muri Banki hanyuma ushaka inguzanyo na we akishakira andi 25%, ikibazo cyagarutsweho ni uko usanga benshi mu rubyiruko ruri mu bushomeri badafite ubushobozi bwo kubona 25% basabwa kugirango bahabwe iyi nguzanyo.

Ikindi ni uko imyinshi mu mishinga yishingiwe na BDF ikunze guhomba bitewe nuko iba yatangijwe n’inguzanyo gusa kandi na ba nyiri iyo mishinga ari abantu baba batamenyereye gukorana n’ama banki hakiyongera kuba bahabwa inguzanyo idahagije bitewe nuko iki kigega kiba kidafite ingengo y’imari ihagije ku buryo cyakwishingira abakeneye inguzanyo bose.

Iyi mishinga kandi ngo ihombywa no kudakurikiranwa ngo harebwe ireme ryayo mbere yo guhabwa inguzanyo ndetse n’imikorere y’iyo mishinga nyuma yo guhabwa inguzanyo cyane cyane ko akenshi urubyiruko ruba rutamenyereye gukoresha inguzanyo.

Kuba benshi mu bagize urubyiruko mu Rwanda badafite igishoro cyo gutangiza imishinga bafite ndetse n’ubunararibonye buke mu gukoresha inguzanyo, bamwe mu badepite babibona nk’imbogamizi zikomeye ku buryo bishobora kuba nyirabayazana w’ubwiyongere bw’ubushomeri.

Abadepite n’abaminisitiri barabivugaho iki?

Ibi bibazo by’ingutu bizitira urubyiruko mu kwihangira imirimo byatumye Depite Mporanyi atanga igitekerezo yahawe n’urubyiruko avuga ko hari hakwiye kubaho gahunda yo gutekereza uburyo abafite ubushobozi n’ubunararibonye ku isoko ry’umurimo ari bo bari bakwiye guhanga imirimo bakaba ari bo baha akazi urubyiruko aho gutegereza ko urubyiruko ruzahanga imirimo bagombye kuguza banki kandi binagoranye kubona iyo nguzanyo.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Judith Uwizeye yavuze ko iki ari igitekerezo cyiza ndetse anavuga ko abantu batari bakwiye kwicarana imishahara bahembwa kandi yari ikwiye kubyazwa undi musaruro n’akazi kakaboneka ari kenshi ku bashomeri.

Yagize ati: "Ntekereza ko muri twe uko twicaye hano turamutse duteze umushahara kuri Leta gusa buri kwezi nta kindi dukora byaba ari ikibazo gikomeye, kuri ngewe mfite umurima mpingisha nkakoresha uburyo bwo kuhira, ndahinga kandi nkeza, bikanunganira umushahara wanjye, iyo mirimo twayihanga rwose ntabwo byatunanira"

Iki gitekerezo kiramutse gishyizwe mu bikorwa cyagabanya umubare w’ubushomeri kuko abafite amafaranga yo gushora mu mishinga baramutse bahanze imirimo babasha guha abashomeri benshi akazi kandi bagakora imishinga ifite ireme kandi itanga ikizere kuko nta nguzanyo nyinshi zabamo hakiyongeraho no kuba abamaze igihe bakora baba bafite ubunararibonye mu mishinga itandukanye.

Zimwe mu ngamba zafashwe zirimo gufasha abarangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro kubona ibikoresho bigezweho, gushishikariza abarangje kaminuza badafite akazi kwiga ubumenyi ngiro, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no gukomeza gushimangira ireme ry’uburezi.


Minisitiri w’uburezi Dr Papias Malimba


Mukabalisa Donatlle uyobora umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda


Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana


(Uhereye iburyo) Min Malimba, Min. Uwizeye, Min Kanimba na Min Nsengimana

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Nibyo rwose abafite amafaranga nibayihange baduhe akazi kdi ntawe kazananira kdi natwe tutize imyuga mwadufasha kuyiga kko ibyo twize twabuze aho tubikoresha.

  2. Nibyo rwose abafite amafaranga nibayihange baduhe akazi kdi ntawe kazananira kdi natwe tutize imyuga mwadufasha kuyiga kko ibyo twize twabuze aho tubikoresha.

  3. ndiga, ndagurizwa, ariko inguzanyo mpabwa ntihagije kuko iyo mpabwa ariyo gushora muburezi, ndasaba leta ko yangenera indi yo gushora mubuhinzi, nkabona ikintunga numuryango wanjye, nkasagurira n,isoko.

Tanga Igitekerezo