Minisitiri w’Intebe yagaragarijwe akarengane abatuye icyaro bagirirwa n’ababagurisha amazi

2

Minisitiri w’Intebe Murekezi yavuze ko ibibazo biri mu mitangirwe y’amazi bigiye gukemurwa/ Photo: Igihe

Kuri uyu wa 02 Kanama 2016 ni bwo Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yamurikiye Inteko ishinga amategeko imitwe yombi aho bageze bashyira mu bikorwa gahunda za guverinoma mu bijyanye n’amazi n’isuku, aho abadepite bagarutse ku kibazo cy’igiciro gihanitse cy’amazi agurishwa abatuye mu cyaro kuruta mu mujyi ndetse ngo hakaba hari na ba rwiyemezamirimo bagurisha abaturage amazi ku biciro bishakiye kandi bihanitse.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi wari imbere y’abadepite n’abasenateri asobanura uko ukuboneka kw’amazi guhagaze muri Rwanda, yagaragaje ko amazi akiri make ugereranije n’ayo abanyarwanda bakeneye kuko ibipimo mpuzamahanga byerekana ko umuturage umwe agomba gukoresha m3 1000 ku mwaka ariko kuri ubu umuturage wo mu Rwanda akaba akoresha m3670 ku mwaka.

Ku mavomero rusange yo mu mijyi m3 1 y’amazi igura amafaranga 323, ku bacunga amavomero nabo bakagurisha ijerekani imwe amafaranga aterenze 20, kubagezwaho amazi mu ngo m3 1 igura amafaranga 625 ariko bigahinduka bishingiye ku ngano y’amazi yakoreshejwe aho ikiguzi kiri hasi ari amafaranga 323 naho ikiri hejuri kikaba 847 kuri m3 1, mu gihe mu cyaro m3 1 ibarirwa hagati y’amafaranga 180 n’amafaranga 1500.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko ku byerekeye ibiciro by’amazi mu mijyi biri hasi ugeranije no mu byaro kandi ko bitakagombye ariko na none avuga ko kuba ibi biciro bizamuka cyane hari impamvu zibitera kandi zumvikana.

Yagize ati “ Hari aho ibiciro byagiye bihenda kubera impamvu nyinshi, hari aho imiyoboro ijyana amazi mu cyaro yifashisha mazutu mu gusunika amazi, hari ibice bitagira amasoko hafi nko mu Burasirazuba bigatuma ikiguzi cy’amazi gihenda .

Depite Nyandwi Desire yasabye Minisitiri w’Intebe ko Leta ikwiye kwihutsisha gahunda yo kuvugurura ibiciro by’amazi mu byaro mu buryo bwa vuba kuko ngo abaturage bakomeje kuhahombera, maze Minisitiri w’Intebe amusubiza ko bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2016 ibiciro bishya bizaba byamaze gutangazwa.

Abadepite kandi bagaraje ko hari bamwe muri ba rwiyemezamirimo bafite amavomero bishyuza amafaranga menshi abaturage nyamara atari yo mabwiriza bahawe n’uturere ndetse na RURA, ibintu byatumye bibaza niba hari ubugenzuzi bukorwa ngo harebwe ko byubahirizwa koko.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yabwiye abadepite ko ubwo bugenzuzi ubundi bwagakozwe na RURA budakorwa kuko ngo iyaba bwakorwaga haba harafashwe umuntu wagurishije amazi abaturage mu buryo butemewe gusa ngo iki kigiye guhagurukirwa ku buryo nta muturage uzongera kuharenganira.

Kugeza ubu mu Rwanda biteganijwe ko mu mwaka wa 2017/2018 abaturage bose bazaba bafite amazi 100% n’ubwo abadepite bagaragaje ko imibare yo mu bitabo ishobora kubashuka nyamara mu by’ukuri amazi ntayo.

U Rwanda ku mwaka ruba rufite m3 68226 gusa bigaragara ko aya amazi menshi apfushwa ubusa kuko 1% yayo ariyo akoreshwa mu ngo naho 2% akaba akoreshwa mu bikorwa byo kuhira imyaka.

Uturere tumwe na tumwe two mu ntara y’Uburasirazuba twahuye n’ikibazo cy’amapfa kubera kubura amazi aho bamwe banasuhukiye mu Uganda, gusa hakaba harashyizweho ingamba zo kubaka ibidamu bifata amazi mu rwego rwo guhangana no kongera kubura amazi.

Arsene MUVUNYI

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo