Abadepite bemeje umushinga w’inguzanyo yo kubaka Rusizi III

1

Amadepite 68 muri 70 ni bo bemeje ishingiro ry’umushinga w’inguzanyo y’ikigega nyafurika gitsura amajyambere (BAD) yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi ya III u Rwanda ruhuriye n’ibindi bihugu bituranyi nk’u Burundi na Congo Kinshasa (RDC).

Aya masezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono I Kigali kuwa 16 Werurwe 2016 hagati ya Leta y’u Rwanda n’ikigega nyafurika gitsura amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ya Miliyoni 17 n’ibihumbi 500 za Units of Accounts (17,500,000 UA) agenewe umushinga mpuzabihugu w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III.

Uyu mushinga uhuriweho n’ibihugu bitatu ari byo u Rwanda, u Burundi na Congo Kinshasa, bamwe mu badepite bibajije niba nta mpungenge zihari ko u Rwanda rwasinya aya masezerano yemeza inguzanyo ariko ibi bihugu bahuriyeho kuri uyu mushinga byo bikagenda biguruntege bityo uyu mushinga ukaba wadindira.

Aha ariko Minisitiri w’imari n’igena migambi Amb Gatete Claver wagezaga ku badepite uyu mushinga, yabamaze impungenge ababwira ko iyo ari amafaranga agenewe umushinga w’akarere yemerezwa icyarimwe kuburyo iyo abonetse bayahererwa rimwe bayabura na bwo bakayaburira rimwe.

Ati:”Iyo bagiye kwemeza amafaranga nta bwo bayemereza igihugu kimwe gusa ngo ay’ikindi gihugu bazayemeze ikindi gihe, ubu aya mafaranga twese turayafite Banki y’Isi na bo nibajya kuduha amafaranga ni amafaranga baduhera umunsi umwe nta bwo ari amafaranga agenewe igihugu, Iyo ari amafaranga agenewe akarere yemerezwa icyarimwe nk’umushingwa w’akarere ni ukuvuga tugize ikibazo twese byatugiraho ingaruka ariko ni twebwe twaba twizize ariko twese twaba turi mugatebo kamwe.”

Uyu mushinga watowe n’abadepite 68 muri 70 ijwi rimwe ryabaye imfabusa naho umudepite umwe arifata.

Depite Bamporiki Edouard wifashe, asobanura impamvu yifashe yagize ati:”Nifashe kubera impamvu ebyiri, nyakubahwa nifashe kubera ko jyewe maze kumvira hano inshuro 2 ko dufite umuriro udashobora kugera ku banyarwanda kubera imiyoboro numva ntabohotse ko nakongera gutora ko hakorwa umuriro ujya kubikwa tudafite umuyoboro. Icya 2 nifatiye ko nyakubwahwa minisitiri asubiza ikibazo cy’amafaranga yakirwa y’inguzanyo ariko atarateganyirijwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka numvise mfite impungenge z’uburyo ayo mafaranga leta izayishyura agakora ibikorwa ariko atarateganyijwe mu ngengo y’imari.”

Urugomero rwa Rusizi ya 3 rwitezeho kuzatanga umuriro ungana na Megawate 147. Biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye akayabo k’amadorali ya Amerika Miliyoni 650 azatangwa n’ibi bihugu byose bihuriye kuri uru rugomero.

Uru rugomero ruziyongera ku zindi ngomero z’amashanyarazi zitezweho umuriro w’amashanyarazi nk’urugomero rwa Rusumo ruzatanga Mwt 80, Kivu Watt icyiciro cya mbere gitanga Mwt 26 n’izindi. Ibi bikaba bizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje yo kuba rufite amashanyarazi angana na Mwt 563 mu mwaka wa 2018.

Biteganyijwe ko iyi nguzanyo izishyurwa mu myaka 30 ibarwa nyuma y’imyaka10, ikazishyurwa ku nyungu ya 2% ku mwaka mu myaka10 ya mbere ndetse na 4% ku mwaka mu gihe gisigaye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. nonese ubwo uwo muriro nuba mwinshi utagera kubaturage bizaba bimaze iki?
    ba Nyakubahwa bajye bashishoza cyane niba barebera rubanda .

Tanga Igitekerezo