Mu myaka itatu, Umujyi wa Kigali wiyemeje kuba wagaruye abawuhungiye ku Ruyenzi n’ahandi

Abayobozi b’umujyi wa Kigali imbere y’abadepite bagize PAC

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) bagaragaje uburyo bwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali bidakorwa neza akaba ari nayo ntandaro abantu bajya kubaka mu zindi ntara nyamara ibibanza bipfa ubusa mu mujyi wa Kigali.

Mu mwaka wa 2013 nibwo hamuritswe igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali kigaragaza uko umujyi ugomba kuba umeze kugera mu mwaka wa 2040 ndetse kikaba cyaratangiye gushyirwa mu bikorwa, aho abashaka kubaka bagendera ku biteganywa n’ icyo gishushanyo.

Ubwo umujyi wa Kigali witabaga abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imari ya leta (PAC), perezida wayo Depite Nkusi Juvenal yavuze ko gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali bidakorwa nk’uko bikwiye ari nayo ntandaro yo kuba uduce two mu turere duturiye umujyi wa Kigali twuzuyeho amazu ahenze nyamara I Kigali hakaba hari ibibanza bitubatse.

Yagize ati “Master plan izagera muri 2040, hasigaye imyaka 24, ubu izitira umuntu kugira ngo yo kugira icyo akora ku butaka bwe? Niba izitira umuntu rero ni ikibazo kirimo kirakomera, ni ukuvuga ngo gushyira master plan mu bikorwa byabyaye ku Ruyenzi, Muyumbu, Rugende, Bugesera kandi ni amazu agenda yubakwa kandi akomeye kandi wasubira inyuma aha munsi y’inteko uzasanga hakiri ibibanza ibereye aho ngo ni mu mujyi…ni icyerekana ko gushyira master plan mu bikorwa harimo ikibazo.”

Ibi kandi byashimangiwe na depite Munyangeyo Theogene wavuze ko amafaranga ashorwa mu kubaka amazu hanze y’umujyi wa Kigali yakoreshwa mu kubaka amazu mu mujyi wa Kigali ku bafatanye n’abafatanyabikorwa, bikaba byanakemura ikibazo cy’ubutaka bwo guhinga buri kugenda buturwaho.

Meya w’umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza yabwiye abadepite ko kuba hari abajya kubaka mu nkengero z’umujyi wa Kigali bidaterwa n’igishanyo mbonera ahubwo biterwa no kuba ibibanza byaho bihendutse cyane kuruta ibyo mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Impamvu bajya kubaka ku Ruyenzi n’ahandi ubutaka bwaho burahendutse cyane umuntu areba kugura ikibanza cyo mu mujyi wa Kigali cya miliyoni 20 agasanga hariya harimo inzu igeze mo hagati.

Meya Mukaruliza yongeyeho ko abo bagiye gutura mu turere turi mu nkengero z’umujyi wa Kigali, mu myaka itatu iri imbere bazaba bagarutse gutura mu mujyi wa Kigali kuko hari gahunda yo kubaka amazu yo guturamo kandi agezweho.

Yagize ati “ banyakubahwa nagira ngo mbabwire ko haba ari ngombwa ko leta ihashyira ibikorwa remezo, ariko nagira ngo mbabwire ko leta itagiye no mu kubaka ndabaha imyaka itarenze itatu, ndahamya ko abantu bambutse bakajya gutura za Ruyenzi bazagaruka mu mujyi, rwose ubu imishinga irahari kandi ifatika.”

Muri raporo y’umugenzi w’imari ya leta ya 2015/2016 yagaragaje kandi ko hari abakozi b’umujyi wa Kigali bahinduye igishushanyo mmbonera bagamije inyungu zabo, ndetse hakaba hari n’abandi batanga inyangombwa byo kubaka bitajyanye n’icyo igishushanyo mbonera gisaba.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wemeye ko ibyo byabayeho ariko ababikoze bahanwe ndetse hakaba hari n’abandi bari gukurikiranwa.

Abadepite bagize PAC

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo