Abacuruzi beretse Rwanda Revenue icyo izitondera mbere yo gutanga EBM z’ubuntu

Bamwe mu bacuruzi bakoresha akamashini gatanga inyemezabuguzi ka EBM baravuga ko izo bakoresha zifite inenge zitandukanye zirimo kutabika umuriro, kubura interineti kwa hato na hato ndetse kuba impapuro izi mashini zisohora ibyanditseho biba bitagaragara ndetse bigasibama vuba, bagasaba ko byazakosorwa mbere y’uko hatangwa izindi nshya ku bacuruzi bose.

Muri Werurwe, 2013 ni bwo ikigo ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) cyatangije uburyo bushya bwo gukoresha imashini zizwi nka EBM mu gutanga inyemezabwishyu hagamijwe kuganbanya umubare w’abacuruzi banyerezaga imisoro.

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017 Rwanda Revenue ivuga ko hari gahunda yo gutanga imashini za EBM ku bacuruzi bose ndetse bakazifatira ubuntu ibi bikazafasha kumenya amakuru nyakuri y’abacuruzi bo mu Rwanda, abacuruzi bakaba bavuga ko izizatangwa zidakwiye kumera nk’izambere.

Uwamariya Angelique ni umucuruzi wo mu karere ka Rubavu avuga ko utumashini bafite tugira ibibazo bya interineti ndetse ngo umuriro watwo ntutindamo ku buryo iyo umuriro w’amashanyarazi wagiye igihe kinini bibahagarikira akazi.

Yagize ati: “EBM dufite zifite ibibazo bitandukanye nk’ubu dukunda kubura connection bikatwicira akazi, umuriro iyo ugiye batiri ntimaramo iminota ihita izima.”

Uhagarariye abikorera mu karere ka Rubavu na we yemeza ko utu tumashimi dufite ibibazo nk’ibyo mugenzi we yavuze ariko akongeraho ko n’impapuro zitangwa na EBM ibyanditseho bitagaraga ndetse bikanasibama vuba.

Yagize ati “ni byo koko utu tumashini dufite ibibazo nk’uko uwambanjirije yabivuze ariko na none n’impapapuro dusohora si nziza, rimwe na rimwe biba bidasomeka kandi urakabika wajya kukareba ugasanga byarasibamye.”

Icyo aba bacuruzi bose bahurizaho ni uko ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro cyabafasha kubona utumashini dufite ubuziranenge.

Komiseri Mukuru Wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Ruganintwali Pascal yavuze ko kuba utu tumashini dupfa abacuruzi bakwiye kujya bihutira guhamagara aho batuguze kuko bafitanye amaserano y’uko bazajya badukora kandi ku buntu.

Yagize ati: “hari abantu bacuruza za EBM, abo dufitanye amaserano ko muri buri karere bagiramo umukozi wabo uzajya akora utumashini twapfuye kandi ku buntu, namwe twabasaba kujya mubibabwira bakabikora.”

Ku kibazo cy’impapuro zidafite ubuziranenge, Ruganitwali Pascal avuga ko icyo kibazo bakizi kandi bagitekereza ku buryo EBM nshya zizatangwa zizaba zifite impapuro nziza.

Yongeyeho kandi ko ikibazo cya Interineti kitareba Rwanda Revenue ahubwo ari icy’abashoramari mu bya interineti ariko na bo bakomeza kubasaba kubinoza.

N’ubwo hari abacuruzi batari bumva akamaro ko gukoresha imashini zikoreshwa mu gutanga inyemezabugizi (EBM), Rwanda Revenue Authority igaragaza ko utu tumashini twagize uruhare runini mu kuzamura umubare w’imisoro yinjira mu isanduku ya Leta.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo