Abacuruza Fanta Bralirwa yabahaye Butamwa, biyongereraho na Ngenda

1

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama Bralirwa yatangaje ko igiciro cy’ibinyobwa bidasembuye bizwi nka Fanta cyazamutse bitewe n’uko ibiciro by’ibyo ikorwamo na byo byazamutse.

Itangazo rihindura ibiciro Bralirwa yashyize ahagaragara rivuga ko Fanta yo mu icupa ry’ikirahuri rya Cl 30 ubusanzwe yaguraga amafaranga 300 ubu yashyizwe kuri 350 na ho iyo bingana yo mu icupa rya pulasitiki yaguraga 350 ishyirwa kuri 450.

Icyakora kuri ubu amenshi mu mabutike na za kiyosike zagurishaga Fanta ya santilitilo 30 ku mafaranga 300 ubu aho kuzigurisha 350 nkuko Bralirwa yabitangaje barayigurisha kuri 400.

Ibi bivuze ko aba bacuruzi bongereyeho amafaranga 100 ku giciro bari basanzwe bagurishaho kandi bagombaga kungeraho 50 nkuko Bralirwa yabitangaje.

Ibi byatumye benshi mu bakiriya basomye itangazo rya Bralirwa binubira guhendwa nkuko bamwe babitugaragarije hirya no hino mu mpande zitandukanye mu mujyi wa Kigali.

Umwe mu bo Makuruki yaganiriye nawe yagize ati: “Ubu iby’ibiciro biri hanze aha byatuyobeye, aho naguriraga Fanta kuri 300 barimo kuyigurisha 400 kandi nyamara numvise ku ma Radio n’ibinyamakuru ko igiciro ari 350, mutubarize rwose byaba ari akarengane kongeraho 100 byaba ari ugukabya.”

Umucuruzi umwe wo mu Murenge wa Remera Makuruki yasanze agurisha fanta ku mafaranga 400 yavuze ko kuyirangura nawe bimuhenda.

Ati "Ibintu byose byazamutse, nta kintu na kimwe turi kurangura kitaduhenze natwe twashyize kuri 400, utabishaka ubwo arajya aha make."

Mu gushaka kumva icyo ubuyobozi bwa Bralirwa buvuga ku bacuruzi bongeje ibiciro bitandukanye n’ibyo Bralirwa yashyizeho, ushinzwe itumanaho muri urwo ruganda Freddy Nyangezi yavuze ko ibyo abacuruzi bakoze ari amakosa.

Ati: “Twebwe tuba twatanze amakuru, yaba umuguzi yaba umucuruzi akamenya igiciro cyemewe, ni ukuvuga ko ugurisha hejuru y’igiciro tuba twatangaje aba atarimo kubahiriza amabwiriza yacu, ni ikosa rye kuko twe twatanze amakuru ku baturage no ku bacuruzi, amabutiki n’amakiyosike bagomba kugurisha ku giciro tuba twatangaje”

Yakomeje avuga ko bazakomeza gukoresha uburyo bushoboka bwose mu kumenyesha abakiriya igiciro nyacyo kugirango batarengana.

Ati: “Twebwe icyo dushobora gukora ni ugushyiraho ingamba zifasha umuguzi kumenya igiciro nyakuri, tuzabinyuza mu buryo bwo kwamamaza twifashishije uburyo bwose bwo kumenyesha amakuru”

Icyakora yatangaje ko hari hamwe na hamwe igiciro cy’ikinyobwa gishobora kurenga icyo Bralirwa yashyizeho bitewe nuko aho hantu hari ku rwego rwo hejuru.

Ati : “ ...ariko ntibivuze ko nko muri hoteri zikomeye nabo bagomba kugurisha kuri icyo giciro, icyo ni igiciro cyo hasi ku nzego zo hasi kuko hari ibyo baba bafite uwo kuri butike cyanga kiyosike adafite”

Uretse ibinyobwa bidasembuye, hashize iminsi hanavugwa izamuka ry’ibiciro no ku biribwa nk’ibirayi, umuceri n’ibindi, abaguzi bagasaba ko hafatwa ingamba mu maguru mashya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. leta rero nidufashe idukize abo barusahurira munduru babacuruzi. kuko barashaka kurya imitsi ya rubanda batavunitse. njye numiwe numvise ngo ni 400fr.
    kabisa uwo basanga ayigurisha 400fr bamuce nka 20,000fr yamande kugira ngo nubutaha atazongera.

Tanga Igitekerezo