Abacuruzi b’Abanyarwanda batakambiye Perezida Kenyatta bamusaba kubahoza amarira

Perezida Kenyatta yasabwe n’aba bacuruzi kugira icyo akora ngo bishyurwe ibyabo

Hashize imyaka isaga umunani mu gihugu cya Kenya habaye imvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu cya Kenya bitewe n’ibyavuye mu matora bitakiriwe kimwe n’abari bashyigikiye Mwai Kibaki na Laira Odinga. Izi mvuru zangije byinshi birimo n’imitungo y’abacuruzi b’abanyarwanda, bityo bakaba bandikiye Perezida Kenyatta kugira ngo bishyurwe ibyabo byangijwe n’izo mvururu.

Uretse aba bacuruzi bakomoka mu Rwanda, banahuje ikibazo n’abacuruzi bo muri Uganda, aho bose basaba Leta y’iki gihugu kubishyura ibyabo byatikiriye muri izi mvururu byose bifite agaciro ka Miliyoni 47.5 z’amadorali ya Amerika.

The East African dukesha iyi nkuru itangaza ko Inama ishinzwe ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba, EABC, yashyikirije Perezida Uhuru Kenyatta inyandiko yemeza ko batinze kwishyurwa ibicuruzwa n’amakamyo yabo bavuga ko byangijwe mu mvururu zahitanye ubuzima bw’abasaga 1000 abandi ibihumbi bakava mu byabo.

Aba bacuruzi bavuga ko bakeneye kwishyurwa mu buryo bwihuse bitewe n’uko amabanki batsemo inguzanyo kugira ngo bagure ibicuruzwa yatangiye kubishyuza iyo myenda yayo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo, ubwikorezi no gushaka ubushobozi muri EABC, John Bosco Rusagara, yavuze ko abari barahaye inguzanyo aba bacuruzi batangiye kwadukira imitungo yabo ku buryo bababwira ko ibikorwa byabo bishobora gufunga imiryango.

Ati “Abacuruzi bafite ibibazo bikomeye ndetse bashobora no kugezwa mu nkiko n’ababahaye inguzanyo byose biturutse ku bihombo bagize.”

Ubunyamabanga bw’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, EAC, buvuga ko miliyoni $47.5 aba bacuruzi bishyuza zigizwe n’igiteranyo cy’ibyangijwe byabaruwe hakuwemo ibihombo abacuruzi batewe no kubura ibyabo cyangwa izindi nyungu bari kubonamo, hagamijwe kureba ko kwishyurwa byakwihuta.

EABC ivuga ko aba bacuruzi bagombaga kwishyurwa kimwe n’abandi baturage bo muri Kenya bagizweho ingaruka n’ibyabaye mu gihugu.

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, uherutse kugezwaho iki kibazo yari yavuze ko kugeza muri Gashyantare uyu mwaka, abaturage 28,924 bavanwe mu byabo icyo gihe bari bamaze guhabwa impozamarira ingana na miliyoni 175 z’amadorali ya Amerika.

Ubwo Perezida Kenyatta yagezaga ku baturage be ijambo avuga uko igihugu gihagaze, yasabye Minisiteri y’Imari gushyiraho ikigega kizishyura abangirijwe n’imidugararo n’ibindi bibazo, gusa aba bacuruzi bemeza ko ubusabe bwe butigeze bwubahirizwa ku bakora ubwikorezi banyuze muri Kenya, mu gihe abanyagihugu bo bishyuwe.

Iki kibazo cyanatumye Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ku wa 3 Kanama 2015 yandikira mugenzi we Perezida Kenyatta amusaba gufasha mu kwihutisha ukwishyurwa kw’abo bacuruzi.

Yanditse agira ati “Abacuruzi bavuga ko batigeze bumva icyo guverinoma ya Kenya ivuga kuri iki kibazo kuva mu 2010, kandi baratanze ingwate ku mitungo yabo kugira ngo babone inguzanyo zo kwifashisha mu bucuruzi none amabanki akaba ashaka gufatira ingwate zabo.”

Nyuma y’ibi bibazo by’imvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu, Icyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzania gisa n’ikimaze kwigarurira igice kinini cy’ibicuruzwa kurusha icyambu cya Mombasa.

Nubwo u Rwanda rwohereza hanze icyayi rwifashishije icyambu cya Mombasa, icyambu cya Dar Es Salaam kinyuzwaho hejuru ya 70% y’ibicuruzwa biza n’ibijya hanze y’igihugu, mu gihe nka Uganda yo inyuza i Mombasa hejuru ya 80% y’ibicuruzwa byayo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo