Bombori Bombori mu Itorero Inkuru Nziza: Past Ngaboyisonga ngo ntateze kwegura kubera Video arimo yikinisha

24

Video yagaragaye umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza ari kwikinisha biravugwa ko ariyo yaba yihishe inyuma y’imvururu ziri mu Itorero zatumye bamwe banamusaba kwegura, icyakora Ngaboyisonga Theoneste we avuga ko adateze kwegura kubera ibyo birego .

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nibwo hagaragaye video ya pasiteri Ngaboyisonga Theoneste ari kwikinisha mu biro bye. Kuva iyi video yajya hanze isa n’iyateje umwuka mubi muri iri torero.

Kuva iki gihe bamwe mu bapasiteri batangiye kugaragaza ko ari imyitwarire igayitse ku muvugizi w’itorero ndetse ngo batangira no kumusaba ibisobanuro ari nako bamwe bamusaba kwegura kubera iyo video y’urukozasoni.

Uwo mwuka mubi niwo wagejeje ku mirwano yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2017 ubwo mu karere ka Ngoma abasiteri barwaniraga imbere y’abakirisitu.

Iyi mirwano yaturutse ku bapasiteri bivugwa ko bari boherejwe na Ngaboyisonga gusimbura abahasanzwe. Abo boherejwe bahageze ngo basanze abahasanzwe bari kuyobora amateraniro, bamwe banga guhigamira abandi birangira barwanye.

Makuruki yagerageje gushaka intandaro y’uku kutumvina maze iza gusanga iyi video ari nyirabayaza. Abasiteri basabaga ibisobanuro kuri iyo video ngo bahitaga batangira gukandamizwa cyangwa bakirukanwa.

Umwe mu bakirisiti bakomeye muri iri torero baganiriye na Makuruki yagize ati ”Hatangiye abapasiteri bo mu ntara ya Kigali, bandikira umuvugizi wungirije bamusaba kugira icyo akora hakamenyekana iby’iyo video. Iyo baruwa ikimara kuza bo bandikiwe babasaba gusaba imbabazi umuvugizi batabikora bitarenze iminsi 5 bagafatirwa ibyemezo.”

Yakomeje avuga ko kuva icyo gihe uwandikaga wese asaba ibisobanuro yatangiraga gukandamizwa.

Ati :”Kuva icyo gihe rero handitswe amabaruwa asaba ibisobanuro bw’ibyo bintu ariko kugeza ubu ntashaka gusobanura iby’iyi video. Uruhande rw’abapasiteri bandika basaba ibisobanuro, ku ruhande rwe (umuvugizi) nawe agakora ibyo twakwita nko gupyinagaza abamusaba ibisobanuro.”

Tariki ya 13 Gashyantare abapasiteri 10 bari mu bagize Komite nyobozi y’iri torero banditse banasinya ku ibaruwa ihagarika pasiteri Ngaboyisonga Theoneste ariko ntibyagira icyo bitanga.


Ibaruwa abapasiteri bandikiye umuvugizi bamusaba gusezera

Uku gukomeza kwandika amabaruwa asaba ko Ngaboyisonga ahagarikwa niko kwakuruye umwuka mubi watumye ejo tariki ya 21 mu karere ka Ngoma aba bashumba barwanira imbere y’abakirisitu.

Ntirushwamaboko Jean Nepomuscene, Umuvugizi wungirije wa kabiri w’iri torero ukorera mu Ntara y’Uburasirazuba niwe washinjwe cyane kuba inyuma yo guhagarika Ngaboyisonga.Yahise yandikirwa ibaruwa imumenyesha ko imirimo yari ashinzwe igabanyijwe.

Tariki ya 29/03/2017 yandikiwe ibaruwa imuhagarika ku mirimo 9 mu yari ashinzwe. Icyakora na we ntiyanyuzwe kuko tariki ya 02/04/2017 yahise yandika ibaruwa isubiza iyamuhagaritse.


Pasiteri Ntirushwamaboko yandikiwe agabanyirizwa imirimo

Muri iyo baruwa Ntirushwamaboko yanyomoje ibyo yari yashinjwe birimo gukora nabi inshingano yari asanganwe, avuga ko ahubwo abona yahagaritswe mu rwego rwo kumwivuna no kumutoteza kubera gusaba ibisobanura by’iriya video y’urukozasoni yari yagaragaye kuri pasiteri Ngaboyisonga.


Ntirushwamaboko nawe yahise yandika avuga ko azira video y’urukozasoni ya Ngaboyisonga

Ngaboyisonga ngo ibya Video arabihakana, kandi ntateze kwegura

Ngaboyisonga Theoneste mu kiganiro yagiranye na Makuruki, yavuze ko ibyabaye mu karere ka Ngoma ejo byatewe n’abapasiteri bimuwe bakabyanga.

Ati:”Ni abapasiteri bacu batumvikanye mu buryo bwo kuyobora amatorero abo twimuye n’abo bahasanze, ni ibyo bibazo byabateye kutumvikana.”

Tumubajije niba koko video ye ariyo iri guteza umwuka mubi yavuze ko atariyo mpamvu kuko ngo kwimura abapasiteri ari gahunda isanzwe.

Ati :”Ntabwo aribyo kuko iyo gahunda twayitangiye cyera. Umuntu ashobora gukora ahantu imyaka nka 20 adahinduka byaba byiza ko tumuhindura
kugira ngo akazi karusheho kugenda neza. Ibya video ntabwo aribyo kandi ntabwo byambuza gukora ngo ni uko navuzwe.”

Pasiteri Ngaboyisonga avuga ko iyo video atari iye. Yagize ati :”Ndabihakana wenda wazaza tukabivugana ariko ndabihakana. Nakubwiye ko ndabihakana ibindi byo kuvuga ngo si iyanjye nta kindi ndenzaho kandi iyo abantu bari kumwe nibwo baganira neza uzansabe gahunda uze tubivugane....Bafite uburenganzira bwo kubivugaho kandi nagiye mbasobanurira kenshi ko ibyo bintu ari ukumparabika n’abo bandika nagiye mbasobanurira kenshi ni uko babigira urwitwazo.Sinshobora kwegura kubera ibyo”

Mu ibanga rikomeye Makuruki yabashije kubona iyo video igaragaza pasiteri Ngaboyisonga yikinisha ahantu hameze nko mu biro. Abo twaganiriye bo mu Itorero rye bemeza ko ari mu biro bye ariko ngo we avuga ko ari impimbano.

Kuri iki cyumweru abayoboke 12 b’Itorero Inkuru Nziza mu Karere ka Ngoma bahise batabwa muri yombi bashinjwa kurwana mu rusengero.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 24

  1. Yesu ashimwe, nkomeje kubabazwa n’abantu bigira abavugizi b’umuvugizi w’itorero Inkurunziza mu Rwanda bakavuga ibyo batazi. Video ye imaze amezi arenga ane isohotso kandi kugeza uyu munsi ntashaka kugira icyo ayivugaho doreko akeka ko yaba yarashyizwe hanze n’umunyamabanga we nyuma y’uko ubwo yajyaga muri amerika yatumije inama y’abadiakoni n’abashumba ashaka kurega umuvugizi kubera imikorere mibi.

    Nk’ubu umushumba Tuyizere yirukanwe na Alfred ku mpamvu abakristo ba Nyarugenge tutamenyeshejwe. Kubera izo mpamvu zose abakristo ba Nyarugenge mu itorero Inkurunziza turatabaza leta y’u Rwanda ngo iturengere kubw’imikorere mibi n’ubuhamya bubi bw’umuvugizi ndetse by’umwihariko turatabaza Intore Izirushintambwe ngo agire icyo akora kuko imirwano yabereye I Ngoma ishobora kongera kuba cyangwa ikaba n’abandi. Cyangwa se Ugirimbabazi Elie wahoze ayoboye Itorero Inkurunziza mu Rwanda agire icyo akora afatanije n’abandi bashumba.

  2. umva sindumukristu wanyu arko nimugakabye usibye kuba yarikinishije nuwagambaniye umwana wimana yarababariye nkaswe uwo mu pasiteri arko se ra mwebwe nabyaha mukora

  3. Mwiriwe neza, ndashaka kugira icyo mvuga kuri interview y’umuvugizi.
    Ndi umukristo mu itorero I Nyarugenge ariko icyo nshima Imana n’uko twe twamuhagaritse ntakintu acyemerewe gukora kuva video ye yajya yanze.
    Icyo yise ko bamuhora iterambere si ukuri ugendeye kuri ibi bikurikira:
    1. Video ye yagaragaye kuri www.bandicam.com yakoresheje skype ubwo yifotoraga ikaba yarakwirakwishwe nawe ubwe
    2. Kwirukana abashumba b’itorero I Nyarugenge
    3. Compte ya Nyarugenge ubu yabaye ingwate muri BK kubera amadeni akabije y’amafaranga atangatanga hirwa no hino kugeza ubwo ashaka abanyamakuru ngo bamusange muri bureau
    4. Guhindura parcel igenewe gusengerwamo akayihindura inzu y’ubucuruzi
    5. Kuba itorero twari dufite I Kimironko ryari riyobowe na Safari Nuru yararihaye abandi
    6. Iyakira n’isezera rya Ev.Singirankabo Boniface muburyo tutasobanukiwe

  4. Umva mbabwire bene data. uwakurikiye umuntu azagaragara vuba kandi niba ari imana mwakurikiye nayo izabarwanirira. MWITINYA

  5. Hhhhhh!njye narumiwe pe ariko abantu bazi ubwenge nabo birirwa barwanira kukarubanda!ahaaa mbabazwa nabirirwa baboma munyuma ngo ni za ma pasteur!eglise nimwe Catholique ibindi ni business.

  6. Mwaretse kwangiza umurimo wa Data,ubuse koko tuzazana abandi kuri Kristo gute?Ngaboyisonga n,umukozi w,Imana peee aho agejeje itorero haragaragara kandi riratera imbere.Uwitwa Elia yayoboye inkurunziza atajya mu bagore,afite amahabara koko ko nta video yamufashwe cyangwa ngo bamweguze,muzumirwa.udakora icyaha mu basinye ziriya baruwa namutere ibuye.Imana ibabarire

  7. Mwaretse kwangiza umurimo wa Data,ubuse koko tuzazana abandi kuri Kristo gute?Ngaboyisonga n,umukozi w,Imana peee aho agejeje itorero haragaragara kandi riratera imbere.Uwitwa Elia yayoboye inkurunziza atajya mu bagore,afite amahabara koko ko nta video yamufashwe cyangwa ngo bamweguze,muzumirwa.udakora icyaha mu basinye ziriya baruwa namutere ibuye.Imana ibabarire

  8. Andika Igitekerezo yuuuuh mbega ngo muragara uwo mwakoreye arabatamaje mbabajwe n abirirwa babirukinyuma ngo murabageza ku mana namwe mwarayibuze .

  9. 1 | 2 | 3

Tanga Igitekerezo