Kwamamaza

IYOBOKAMANA

Umunsi wo kwizihiza isozwa ry’igisibo kubayisilamu wimuriwe kuwa gatatu

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Umunsi wo kwizihiza isozwa ry’igisibo kubayisilamu wimuriwe kuwa gatatu

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (AMUR) watangaje ko Eid-Il-Fitr izizihizwa kuwa Gatatu tariki 06 Nyakanga 2016 ari nawo munsi w’Ikiruhuko mu Rwanda.

Ibi bibaye nyuma y’uko abayisilamu bari bagitegereje kubona ukwezi kugira ngo bamenye niba igisibo cya Ramadan gisozwa kuri uyu wa Kabiri cyangwa kikazasozwa ku wa Gatatu nkuko umuyobozi w’inama y’aba-sheikh mu Rwanda, Sheikh Nzanahayo Kassim yabitangarije.

Kugira ngo bamenye ko Ukwezi kwagaragaye, Abayisilamu bo mu Rwanda bifashisha igihugu cya Arabia Saudite na Misiri kubera ko ari bimwe mu bihugu bifite ibyuma bikomeye byifashishwa mu kureba ko ukwezi kwagaragaye.

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ibinyujije kuriTwitter, yatangaje ko hateganyijwe ikiruhuko cy’abakozi ku wa Gatatu ku munsi wa Eid Al Fitr .

Igisibo ni rimwe mahame atanu y’idini rya Islam, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana.

Gusa bemerewe gufata ifunguro rizwi nk’Ifutar cyangwa se gufutura kimwe n’amazi bigakorwa ku manywa izuba rirenze no mu rukerera .

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza