Uko igiterane ’Rwanda Shima Imana’ cyagenze n’impinduka zabayemo [Mu mafoto]

Bishop Birindabagabo Alexis, umuyobozi wa Peace Plan
Kuri iki cyumweru tariki 7 Kanama 2016 , kuri stade Amahoro habereye igiterane ngarukamwaka gihuza imiryango n’amatorero ya gikirisitu mu Rwanda.

Iki giterane cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: "Rwanda murika umurikire amahanga" kitabiriwe n’abakirisitu bagize amatorero atandukanye, abashumba b’amatorero atandukanye ndetse n’abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda.

Abayobozi batandukanye barimo abaministiri batandukanye harimo Ministiri w’intebe Minisitiri w’umuco na Siporo, Minisitiri w’iterambere ry’umuryango, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Ministiri muri Perezidansi ndetse n’abandi.

Benshi mu bayobozi b’amatorero bagiye batanga inyigisho zitandukanye ziganjemo gushimira Imana, Munsenyeri Birindabagabo Alexis unahagarariye umuryango Peace Plan utegura iki giterane yafatanyije n’abandi bashumba b’amatorero atandukanye harimo na Apotre Paul Gitwaza maze bageza kubitabiriye iki giterane ubutumwa bukubiyemo inyigisho zitandukanye zo gushima kuragiza Imana u Rwanda, Afurika n’isi muri rusange.

Iki giterane cyiswe Rwanda Shima Imana cyabaye ku nshuro yacyo ya gatanu cyagaragaje zimwe mu mpinduka abantu batari biteze.

Ubwitabire bwari buke

Ugereranyije n’ibindi biterane byabanje iki giterane nticyagaragaje ubwitabire bwinshi kuko uruhande runini rwa Stade nta bantu bari barimo.

Nyuma yo kugaragaza ubwitabire buke muri iki giterane Munsenyeri Birindabagabo Alexis yavuze ko yeretswe ko umwaka utaha Stade Amahoro isanzwe iberamo iki giterane izaba yuzuye abantu.

Pastor Solly Mahlangu wari witezwe na benshi ntiyaje

Muri iki giterane kandi hari hitezwemo kugaragara mo umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ariwe Pastor Solly Mahlangu ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo bikaba byarangiye ataje ari nabyo byatumye Munsenyeri Birindabagabo yisegura ku bakirisitu abizeza ko mu gihe kitarambiranye bazamuhamagara akaza kubataramira.


Ministiri muri Perezidansi n’umufasha we,Min w’umuco na siporo na Min w’ubutegetsi bw’igihugu


Ministiri w’intebe niwe wari umushyitsi mukuru


Abashumba b’amatorero basengeye ibyifuzo bitandukanye


Bishop Innocent Vuningoma niwe wari umuyobozi wa gahunda


Apotre Gitwaza wa Zioni Temple yasengeraga Afurika


Apotre Gitwaza(iburyo) hamwe n’abandi bashumba b’amatorero atandukanye


Abacuranzi batandukanye banejeje abitabiriye igiterane


Gisubizo Ministries mu kuramya Imana


Iyi korale nayo yatambukije ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo


Ministiri Diane Gashumba nawe yitabiriye iki giterane


Korali Sayuni nayo yagaragaje amashimwe yayo mu ndirimbo

Uyu mukirisitu yitwa Daniel yatanze ubuhamya bw’uko kukudoda inkweto ubu akaba ayoboye koperative ikomeye

Kimwe mu bice byageragezaga kugira abantu benshi kurusha ibindi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo