Kwamamaza

IYOBOKAMANA

Sheikh Hitimana yasabye abayisilamu gusigasira umutekano no kuzitabira amatora ya Perezida

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Sheikh Hitimana yasabye abayisilamu gusigasira umutekano no kuzitabira amatora ya Perezida

Umuyobozi w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yasabye Abayisilamu bo mu Rwanda kuba inkingi z’iterambere ry’igihugu anabasaba gusigasira umutekano w’igihugu no kuzagira uruhare mu matora ya Perezida u Rwanda rwimirije imbere.

Ibi, Umuyobozi w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yabisabye abayisilamu bose bo mu Rwanda kuri uyu wa 25 Kamena, umunsi basojeho igisibo cya Ramadhan bamazemo iminsi.

Amasengesho yo gusoza iki gisibo ku rwego rw’igihugu yabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamiramo yitabirwa n’abayisilamu benshi mu ngeri zitandukanye.

Mufti w’abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Hitimana, yabanje kwifuriza abasilamu bose umunsi mukuru mwiza wo gusoza igisibo cya Ramadhan bamazemo iminsi abifuriza gusabana ubwabo ariko badaheza n’abandi banyarwanda badahuje imyemerere.

Sheikh Hitimana yagize ati: "Ndabaha ubutumwa ko bagomba gusigasira ndetse no kwimakaza umuco w’ubworoherane, n’ubumwe kandi bagashyigikira umuco mwiza ubereye nk’uwo intumwa yacu Muhamad yatwerekereye."

Yabasabye kuba nyambere mu guteza imbere igihugu no kurinda ibyagezweho birinda guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ati: "Ndabahamagarira ko bagomba kuba inkingi z’iterambere ry’igihugu cyacu bashyigikira umutekano ndetse n’ibyiza tumaze kugeraho bakazagira n’uruhare mu matora yimirijwe imbere tariki 3 na tariki 4 Kanama 2017."

Mu minsi abayisilamu bamara mu gisibo bagira umwanya uhagije wo kunoza imibanire yabo n’Imana bakagira n’umwanya wo gukora ibikorwa by’urukundo nko gufasha abakene n’abandi batishoboye, gusura abarwayi n’ibindi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza