Kwamamaza

IYOBOKAMANA

Rabagirana Ministries irajwe ishinga no kubona Abanyarwanda bakira ibikomere

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Rabagirana Ministries irajwe ishinga no kubona Abanyarwanda bakira ibikomere

Umuryango wita ku isanamitima n’ubwiyunge, Rabagirana Ministries watangiye ibikorwa byawo ku mugaragaro kuri uyu 04 Ugushyingo 2016.

Uyu muryango uzajya utanga inyigisho zigarurira icyizere abafite ibikomere bitandukanye ku mitima, ndetse bakita ku kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu bantu.

Uyu muryango uje gukorera mu ngata Mercy International Ministries nawo wari ufite intego zo gufasha mu isanamitina n’ubwiyunge.

Umuryango wa Mercy International Ministries wafunze ibikorwa byawo mu karere k’ibiyaga bigari, ariko ngo ntibazajya kure y’ababasimbuye nk’uko byemezwa n’umuyobizi wawo ku rwego rw’isi Dr Eric Spruyt

Pastor Joseph Nyamutera uyobora Rabagirana Ministries yavuze ko ikibaraje ishinga ari ukubona Abanyarwanda bakira ku mutima ndetse bakaniteza imbere.

Yagize ati "Twe twifuza ko Abanyarwanda bafite ibikomere ku mitima batewe n’ibihe banyuzemo, babikira bakaba nk’abantu bakiteza imbere."

Akomeza kandi avuga ko hari n’izindi gahunda Rabagirana Ministries izatangiza byose bigamije gutuma abantu bahinduka ku mutima ndetse n’imibereho yabo ikaba myiza.

Ibirori byo gutangiza ku mugaragaro ku mugaragaro Rabagirana Ministries byahuriranye no gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje mu ishuri rya Bibiliya rishamikiye kuri uyu muryango,ryiswe Rabagirana Bible College.


Dr Eric Spruyt uyobora Mercy Ministries International ashimira Pastor Joseph Nyamutera washinze akaba n’Umuyobozi wa Rabagirana Ministries

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza