RGB na Polisi ku rutonde rumwe n’abanyamadini bazahabwa igihembo cya “SIFA REWARDS”

Ku ifoto: Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana na Bishop Rugamba Albert

Ubuyobozi bw’Ikigo cya Gikristo cy’Itangazamakuru Isange Corporation, buratangaza ko bugiye gutanga igihembo cya “SIFA REWARDS” ku nshuro ya kane kigamije guhemba abanyamadini n’ibigo bitandukanye byakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigamije guteza imbere Sositeti Nyarwanda.

Peter Ntigurirwa akaba n’Umuyobozi wa Isange Corporation, avuga ko abanyarwanda bafite indangagaciro zo gushimira uwakoze neza, bityo ngo Itorero na ryo rikaba rikwiye gushimirwa ko rifatiye runini iterembere ry’igihugu.

Aha ngo niho bahereye bashyiraho igihembo cya Sifa Rewards kiba kigamije guhesha agaciro abantu baba barakoze ibikorwa byo kwitangira abandi kugira ngo bigire abo byigisha n’abo bitera umwete wo gukomeza gukora neza.

Bwana Ntigurirwa avuga ko Sifa Rewards yatangiye mu 2013 bahemba bwa mbere Pst. Dr. BYIRINGIRO Hesron akaba Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi, nyuma hakurikiraho abandi bayobozi barimo nka Musenyeri Mbonyintege Smaragde, Pastor Mpisi Ezra, Rwanda Leaders Fellowship n’abandi.

Kuri iyi nshuro ya 4, iki gihembo kikaba kizahabwa abantu 29 bari mu byiciro bine ari byo, abapasiteri n’abavugabutumwa, abafatanyabikorwa b’amadini, imiryango ya Gikristo idaharanira inyungu, amakorali kimwe n’abahanzi.

Iki gikorwa kizaba ku cyumweru tariki ya 06 Ukwakira 2016 i Remera kuri HillTop Hotel kuva saa Munani, kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Urutonde rw’abantu 29 bazahabwa ibi bihembo:

1. Bishop Dr. Fidele Masengo: Umushumba mukuru wa Foursquare Gospel church azashimirwa ko akorana neza n’itangazamakuru akavuga ubutumwa anakoresheje imbuga nkoranyambaga (Social Media).

2. Dr. Pastor Gatwa Tharcisse: Ni umuyobozi muri PIASS uzashimirwa ko yanditse ibitabo byahinduye ubuzima bwa benshi

3. Rate Padiri Freppo Ndagijimana: Yahinduye ubuzima bw’ababana n’ubumuga muri HVP Gatagara

4. Bishop Rugamba Albert: Ni umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church akaba afite urusengero rwubahirije igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali rwatwaye asaga Miliyari n’igice.

5. Pastor Liliose TAYI: Ayobora Omega Church, akaba umupasiteri w’umugore watangije ibikorwa byo gusengera igihugu.

6. Ev.Sandrali Sebakara: Ni umuvugabutumwa wabaye intangarugero

7. World Vision Rwanda: Ni umuryango (NGO) wafashije abana batishoboye

8. Mothers Union: Umuryango wafashije imiryango kwiyubaka

9. CARSA: Umuryango wagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge

10. AEE (African Evangelistic Enterprise): Umuryango wafashije abaturage kwivana mu bukene

11. RGB: Ikigo cya Leta gikorana neza n’abanyamadini

12. Polisi y’igihugu (RNP):Urwego rw’umutekano rukorana neza n’abanyamadini

13. AUCA (Adventist University of Central Africa): Kaminuza ya gikiristo yatanze umusanzu ukomeye mu burezi

14. ADEPR – DEDUC Project: Yatanze umusanzu ukomeye mu burezi ku bana biga i Wawa

15. Ibitaro bya Kabgayi: Ibitaro byafashije abaturage benshi

16. Hotel Bethania: Hoteli y’itorero EPR yakira neza abayigana

17. Steven Karasira: Umunyamakuru wa gospel umaze igihe kinini, wafashije benshi kugera kure

18. Ev. Justin Hakizimana: Afite ikiganiro ‘Ibyiringiro by’abizera’ cyo kuri Radio Umucyo cyahinduye ubuzima bwa benshi, bamwe bakizi ku izina ry’Abapagani bo mu rusengero

19. Korali Injili Bora: Abaririmbyi bo mu itorero rya EPR Gikondo bavuze ubutumwa henshi

20. Korali Maranatha: Abaririmbyi bo mu itorero EAR Remera bavuze ubutumwa henshi

21. Korali Christus Regnat: Abaririmbyi ba Regina Pacis muri kiliziya Gaturika bavuze ubutumwa henshi

22. Korali Ambassadors of Christ: Abaririmbyi ba SDA Remera bavuze ubutumwa henshi hirya no hino muri Afrika

23. Korali Bethlehem: Korali ya ADEPR Gisenyi yafashije abatishoboye initeza imbere

24. Theo Bosebabireba: Umuhanzi wavuze ubutumwa cyane hirya no hini mu gihugu

25. Aline Gahongayire: Umuhanzi watangije umuryango ‘Ineza Initiative’ mu ntego yo gufasha abana batishoboye.

26. Produce Bill Gate: Utunganya indirimbo wafashije amakorali n’abahanzi.

27. Producer Karenzo (Embassy): Umutunganya indirimbo wafashije amakorali n’abahanzi

28. Janet Uwimbabazi: Umunyarwandakazi washishikarije abanyamahanga gusura u Rwanda binyuze mu ivugabutumwa.

29. Umuhanzikazi Gaby Kamanzi : Yafashije abahanzi bagenzi be mu ndirimbo zabo (Collabo) bituma zikundwa cyane.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo