Perezida Jacob Zuma yagizwe pasteri

1

Perezida Jacob zuma ubwo yaramburirwagaho ibiganza

Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma aherutse kugirwa umupasitoro akazaba ari umushumba mu itorero rya Bantu Church of Christ.

Amakuru dukesha Smithrise.com aravuga ko Perezida Jacob Zuma w’igihugu cya Afurika y’Epfo aherutse gusigwa amavuta ndetse akanarambikwaho n’ibiganza kugira ngo abe umushumba w’itorero rya Bantu Church of Christ.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’ishyaka abarizwamo rya ANC abanyamuryango bagize ihuriro ry’abagore bo muri ANC, umuryango we ndetse n’inshuti za hafi.

Perezida Jacob Zuma witegura kuva ku butegetsi yagiye avuga ko yumva afite umuhamagaro wo gukora umurimo w’Imana. Azaba ayoboye ishami ry’iri torero ribarizwa mu burasirazuba bwa Cape nyuma yo kuva ku buyobozi bw’umukuru w’igihugu cya Afurika y’Epfo.

Perezida wa Afurika y’epfo yagize ati: “Mfite umugisha, nahamagariwe gutanga umugisha, nahawe imbaraga zo gutanga umugisha. Ndishimye ku bw’ibi birori. Nzava ku buyobozi vuba kandi numva nshaka gukorera Imana ubuzima bwanjye bwose.”

Perezida Jacob Zuma ni umuperezida wa 4 w’ igihugu cya Afurika y’Epfo yavutse mu 1942 yagiye kubuyobozi muri 2009 kugeza ubu akaba akiyoboye Afurika y’Epfo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo