Kwamamaza

IYOBOKAMANA

New Nation Choir yateguye igiterane cyitezweho kugarura urubyiruko mu rusengero

Yanditswe

kuya

na

Editor1
New Nation Choir yateguye igiterane cyitezweho kugarura urubyiruko mu rusengero

New Nation Choir, Kolari y’urubyiruko mu itorero ry’abaporotestanti (EAR) muri Paruwasi ya Kibagabaga iratangaza ko yateguye igiterane cyitezweho kugarura urubyiruko mu nzu y’Imana.

Muri iyi minsi benshi mu rubyiruko bari mu bintu bitandukanye, cyane cyane bijyanye no gushaka ubuzima n’imibereho bigatuma hari abatabona umwanya wo gusenga.

Igiterane cya New Nation Choir giteganyijwe tariki ya 4 Ukuboza 2016 saa saba kuri Paruwasi EAR Kibagabaga, aho byitezwe ko urubyiruko ruzafashwa kandi rugakangukira kongera gukorera Imana.

Hatangimana Dieudonne umwe mu bagize iyo Kolari akaba n’umwe mu bari gutegura icyo giterane yavuze ko biteze impinduka ku rubyiruko ruzaba rwitabiriye icyo giterane.

Yagize ati “Ni igiterane cyo guhsima no kuvuga ubutumwa.By’umwihariko turashaka kubona impinduka mu gukizwa kw’abantu.Turashaka ko urubyiruko rugaruka mu nzu y’Imana kuko rwinshi rwibereye mu bindi bintu bitandukanye.”

Hatangimana kandi avuga ko bashaka ko urubyiruko rumenya gukoresha igihe cyarwo, rukamenya ighe cyo gukora ibirutunga ndetse n’igihe cyo gukorera Imana.

Iki giterane biteganyijwe ko kizitabirwa n’amakolari atandukanye arimo Injili Bora (EPR Gikondo)New Challenge Choir ndetse na Coeur Joyeux n’andi.Hazagaragaramo kandi abahanzi nka Murava Annet.

IBITEKEREZO

  • -xxxx- Yanditse:

    aha turasobanura ko umuntu akwiye gukora gushaka ibimutunga ark akazi ntikamuherane ahubwo agene numwanya wo gushimira Imana ibyo amaze kugeraho. gusenga Imana no guterana nabandi ubiha umwanya wabyo kandi ntago uba ari munini cyane.

  • Justin Yanditse:

    Courage kbsa yesu akomeze kubagurira Impano yo kumukorera

  • Justin Yanditse:

    Courage kbsa yesu akomeze kubagurira Impano yo kumukorera

  • Mahoro Yanditse:

    Nonese ubu uvuze icyo uzasimbuza gushaka imibereho? Cyangwa urashaka ngo bate akazi bajye birirwa musengero?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza