MINEDUC yasabye abanyamadini gutinyuka kuvuga ibyo benshi batinya kuvuga bitwaje umuco

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya

Minisiteri y’uburezi ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, yasabye abahagarariye amadini n’amatorero mu Rwanda kuba aba mbere mu kwigisha abana bato ubuzima bw’imyororokere kabone n’ubwo benshi mu banyarwanda batinya gukora iyi nshingano bitwaje umuco n’imyerere itandukanye.

Kuri uyu wa 09 Kamena 2016, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, yasabye abahagarariye amadini n’amatorero gutinyuka bakigisha abana bakiri bato ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rwego rwo gufatanya na Leta muri gahunda yo guhangana n’ingaruka zituruka ku kutagira ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere zikomeje kugaragara mu banyarwanda.

Ibi Rwamukwaya yabivugiye mu kiganiro Minisiteri y’uburezi ibinyujije muri REB yagiranye n’abahagarariye amatorero n’amadini mu Rwanda k’uruhare rwabo mu kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere bashyigikira gahunda ya Leta yo kurinda urubyiruko ingaruka zituruka ku kudasobanukirwa ibijyanye n’imihindagurikire y’umubiri wabo zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kubaka ingo imburagihe n’ibindi.

Mu ijambo rye, Rwamukwaya yagize ati: “Abanyamadini bakwiye kumenya ko kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere n’imikorere y’imyanya ndangagitsina atari umuziro kuko bibategurira kuba abantu beza b’ahaza, icyo twifuza ni uko abanyamadini buzuzanya n’abarimu bo mu mashuri mu kwigisha abana bato ubuzima bw’imyororokere kuko biri no mu burenganzira bwabo bw’ibanze.”

Ibi kandi byanagarutsweho n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), Gasana Janvier, wabwiye abahagarariye amadini n’amatorero bitabiriye ibi biganiro ko iki ari cyo gihe cyo kuganiriza abana ibyo abanyarwanda benshi batinya kubabwira n’ubwo ngo akenshi bidatinda kubagiraho ingaruka bikabaviramo guta amashuri imbura gihe.

Gasana yavuze ko akenshi abanyarwanda batinya kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nyamara bakibuka kubagira inama bamaze guhura n’ingaruka zo kutagira ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Yagize ati: “Abanyarwanda batinya kwegera abana babo ngo babaganirize ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ariko nyamara ntibatinya kubegera iyo bamaze gutarwa inda cyangwa bamaze kwandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ababyeyi nta mpamvu yo kwibuka kwegera abana ari uko baje gusana ibyamaze kwangirika.”


Gasana Janvier umuyobozi wa REB asanga abanyarwanda badakwiye gutinya kuganiriza abana ubuzima bw’imyororkere

Abanyamadini bari bateraniye muri iyi nama na bo biyemeje kuba umusemburo w’impinduka ku myumvire yo gutinya kuganiriza abana bato ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse banasaba ko REB yategura neza imfashanyigisho zabafasha kwigisha abana bitewe n’ikigero bagezemo.

Kwigisha ubuzima bw’imyororkere ni kimwe mu byashyizwe mu nteganyanyigisho nshya y’amashui abanza n’ayisumbuye yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri 2015 aho muri iyi nteganyanyigisho hibarwa k’ubumenyi bushingiye k’ubushobozi.

Benshi mu banyarwanda batinya kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere bibwira ko bishobora gutuma bakora imibonano mpuzabitsina imbura gihe cyangwa bakavuga ko bihabanye n’umuco nyarwanda n’imyemerere y’amwe mu madini.

Nyamara abari bateraniye muri ibi biganiro, bemeje ko ubuzima bw’imyororokere bushobora kwigishwa kandi n’umuco n’imyemerere bigasigasirwa.

Ibarura rusange ry’ingo ryakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare (NISR) muri 2012, ryagaragaje ko 20% by’abaturage b’u Rwanda ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24. Ibi bivuze ko uru rubyiruko ruramutse rutigishijwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bishobora guteza ibibazo by’ubwiyongere bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsita ndetse no gutwara inda zitateguwe ari byo binabaviramo gutakaza amahirwe yo gukomeza amasomo yabo.


Abanyacyubahiro batandukanye n’abanyamadini biyemeje gutinyuka bakaganiriza abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo