Kwamamaza

IYOBOKAMANA

Korari Shekinah yubakiye uwarokotse jenoside

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Korari Shekinah yubakiye  uwarokotse  jenoside

Korari ya Shekinah yo mu itorero rya ADEPR Nyarugunga umudugudu wa Rwimbogo yubakiye umukecuru wacitse ku icumu rya jenoside igipangu cy’inzu ye nka kimwe mu bikorwa 3 bazakora mu cyumweu cyahariwe ivugabutumwa.

Murekatete Egidie niwe wubakiwe n’iyi korari avuga ko yashimye cyane ngo kuko yarasanzwe afite impungenge z’uko azibwa kandi yarabuze amafaranga yo kwiyubakira.

Ati :”Nishimye byanyeretse ko ntasigaye jyenyine ngifite abantu banzirikana, najyaga ngira impungenge ko bazanyiba kuko urabona abandi twegeranye bose bari barubatse ibipangu jyewe mbura ubushobozi ariko aba bavandimwe babinkoreye ndanezerewe cyane Imana ibahe umugisha.”

Umuyobozi w’iyi korari shekinah yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu bikorwa bitatu bazakora mu cyumwru bahariye ivugabutumwa muri korari yabo. Uretse iki gikorwa cyo kubakira uyu mukecuru ngo muri iki cyumweru bazanatangira abantu ubwisungane mu kwivuza 100 kubatishoboye igikorwa bakora buri mwaka ndetse banatange amaraso yo gutabara abarwayi bayakeneye.

Uyu muyobozi yavuze ko bifuza ko ibi bikorwa biba isomo n’abandi bakabitekerezaho. Ati :”Ibi bikorwa twifuje ko biba isomo n’izindi korari aho ziri zivuge ziti ese ibi bikorwa byo byamara iki, twe rero tubona ari ibikorwa byiza bishobora kuzafasha igihugu kuko ni umusanzu tuba dutanze.”

Avuga ko buri korari igiye itekereza igakora bicye ishoboye byakorohereza igihugu. Ati :”Nk’ubu dukoze bicye dushoboye hagize n’abandi babikora n’abandi n’abandi hari kinini byafasha igihugu.“


Abagize korari Shekinah mu bikorwa byo kubakira uwacitse ku icumu rya jenoside utishoboye

Iki cyumweru cyahariwe ivugabutumwa kuri iyi korari izagisoza tariki ya 28/5/2017 gisozwe n’igitarao bazakora ari nabwo bazatanga izi mitiweli. Uyu muyobozi yavuze ko muri mitiweli ijana bazatanga 50 bazava mu Itorero abandi 50 bakava mu baturage basanzwe bazahabwa n’ubuyobozi bw’inzego zibanze.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza