Korali “ il est vivant” yakoze igitaramo cy’akataraboneka benshi bataha batabishaka (Amafoto)

4

Kuri iki cyumweru tariki 9 Ukwakira 2016 ni bwo Korali ikunzwe cyane izwi ku izina rya " Il est vivant" yakoze igitaramo benshi bise icy’amateka kubera uburyo cyitabiriwe kikanishimirwa kugeza ubwo cyasojwe benshi batifuza ko kirangira.

Iyi korali imaze kugira amateka muri Kiliziya Gatorika by’umwihariko muri Centre Christus ari na ho yavukiye, yashimishije abitabiriye igitaramo cyayo aho yaririmbye indirimbo zitandukanye ziri ku muzingo wayo ziganjemo indirimbo zo gusaba impuhwe z’Imana, indirimbo zirata Bikiramariya ndetse n’indirimbo zo gushimira Imana.

Umuyobozi w’iyi Korali, Mukashema Marie Brigitte yavuze ko iki ari igitaramo cya mbere bakoze, bakaba baragiteguye mu rwego rwo gushimira Imana yabanye na bo bakaba barabihuje n’ukwezi kwa Rozari gufatwa nk’ukwezi kwa Bikiramariya.

Mukashema yashimiye abitabiriye iki gitaramo barimo igisonga cya Musenyeri, abapadiri batandukanye n’abandi, ndetse asaba abakirisitu ko bakomeza kubaba hafi mu bikorwa byose bategura harimo n’ igikorwa cy’amashusho bitegura mu rwego rwo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi.

Benshi bagiye bafata ijambo biganjemo abapadiri bavuze ibigwi by’iyi Korali idahwema kwamamaza ijambo ry’Imana ibinyujije mu ntego zayo eshatu arizo kuramya, kwigisha ivanjiri ndetse n’ubuvandimwe.

Iyi Korali iririmba mu ndimi zitandukanye z’amahanga, irategura gushyira hanze amashusho y’izi ndirimbo ndetse irimo no kwandika igitabo gikubiyemo izi ndirimbo no mu buryo bw’amanota kugira ngo bajye bafasha n’abandi bakoresha izi ndirimbo kuziririmba mu buryo bumwe.

Korale “ Il est vivant” imaze imyaka 27 ivutse, yavukiye muri Centre Christus, kuri ubu ifite abaririmbyi 120 ariko abaririmbyi bahoraho ni 76, iyi Korali ifite gahunda yo kwagurira ibitaramo byayo no hanze ya Kigali kugira ngo bakomeze bamamaze ubutumwa bw’Imana.


Abacuranzi ba Korali


Uyobora Korali mu gihe baririmba


Abihaye Imana batandukanye bari bahari barangajwe imbere n’igisonga cya Munsenyeri, Jean Claude Muvandimwe (Uwambaye Ikote rya Kaki)


Alphonse wari uyoboye iki gitaramo


Havuzwe umuvugo


korali imaze guhindura igiye kuririmba mu kindi cyiciro


Charles Ntabyera Padili mukuru wa Paruwasi Regina Pacis wigishije ku mpamvu hashyizweho umwaka w’impuhwe


Iyi Korali yahimbazaga Imana ari nako babyina mu muco wa Kinyarwanda


Bataramiye abitabiriye igitaramo baranyurwa


Bari bagarutse mu kindi cyiciro cya nyuma


Mukashema M. Brigitte umuyobozi wa Korali


Padiri Polycalpe waririmbye muri iyi Korali(ibumoso) na Perezida wa Korali


Abayobozi bagize Komite ya Korali


Bahamagaye n’abigeze kuba muri iyi Korali barataramana


Abantu baryohewe barahaguruka babyinana na Korali


Bamwe bakurikiranye igitaramo bahagaze inyuma

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Yooo Imana ishimwe kubwiyi korali nyizi kuva kera tukiri muri santrari ya Remera Imana ishimwe ko bagikomeje umurimo wayo

  2. Nivyizacane.Mugabo.Iyoturirimbatubanzetwiyenkukwiyaduhamagayeriyekugirango.Indirimbozacuntizirangiriremwisino.Mwijurutuzetubandanyeturirimba.Ibikorwavyiza

Tanga Igitekerezo