Korali Abategereje Yesu igiye kumurika umuzingo w’indirimbo mu giterane cy’iminsi 3

4

Korali Abategereje Yesu yateguye igiterane cy’iminsi itatu, kizibanda ku butumwa bwibutsa abantu ko Imana ihari bityo bakayigirira ikizere, kikazanasonzanya no kumurika ku mugaragaro umuzingo w’indirimbo 10.

Ku wa gatanu tariki 12 kugeza tariki 14 Kanama 2016 Korali ‘Abategereje Yesu’ yo mu mudugudu wa Ruturusu Paruwasi ya Bibare mu murenge wa Kimironko yateguye igiterane cy’amasengesho kizasozwa ku cyumweru hakazanamurikwa umuzingo w’indirimbo icumi z’amajwi z’iyi Korali.

Mu kiganiro Makuruki.rw yagiranye na Perezida w’iyi Korali Rurangwa Viateur yatangaje ko muri iki giterane bazibanda ku butumwa bageneye abantu bukubiye mu ndirimbo zigize uyu muzingo.

Yagize ati: “ Ubutumwa tuzatanga bushingiye ku izina rya Album (umuzingo) yacu Imana irahari, tuzibutsa abantu ko bagomba kugirira Imana ikizere, twibanze na none ku gukumbuza abantu ijuru nyuma y’uko hari benshi bibagiwe ko bazarangiza urugendo rwabo kuri iyi si.”

Korali Abategereje Yesu yitegura kumurika umuzingo w’indirimbo 10
Perezida w’iyi korale yakomeje avuga ko kuba bataragize imbogamizi zidasanzwe mu gufata amajwi y’izi ndirimbo ari kimwe mu bigaragaza ko batazagarukira mu gukora indirimbo z’amajwi gusa kuko bitegura kuba bashyize hanze amashusho y’izi ndirimbo mu gihe kitarenze umwaka utaha wa 2017.

Biteganyijwe ko iki giterane kizaba mu minsi itatu, ku wa gatanu no ku wa gatandatu kikazajya gitangira saa kumi n’imwe kugeza saa mbili n’igice naho ku cyumweru kikazatangira saa munani ari na bwo hazamurikwa ku mugaragaro uyu muzingo w’indirimbo zigera ku 10.

Iki giterane kizabera kandi ku rusengero rw’umudugu wa Ruturusu muri Paruwasi ya Bibare.

Muri iki giterane cyateguwe na Korale ’Abategereje Yesu’ kizitabirwa n’andi makorali atandukanye harimo ayo ku rusengero rw’umudugudu wa Ruturusu, Korale Besalel ndetse n’umuhanzikazi Olive.

Korale Besalel izifatanya na Korale Abategereje Yesu

Perezida w’iyi Korale yasoje asaba abantu kuzabashyigikira ari benshi ndetse bakarushaho kuzirikana ubutumwa buzatangirwa muri iki giterane.

Korali Abategereje Yesu yatangiye mu mwaka wa 2005 ikaba ibarizwa mu mudugudu wa Ruturusu muri Paruwasi ya Bibare mu murenge wa Kimironko, iyi Korale ku ikubitiro ikaba igiye kumurika ku mugaragaro umuzingo w’indirimbo 10 z’amajwi zizaba ziriho indirimbo zitanga ubutumwa bw’Imana butandukanye harimo n’izaba yitwa ‘Imana irahari’ yanitiriwe uyu muzingo.
Kanda hano wumve indirimbo Umwuka Wera imwe mu zigize uyu muzingo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. mukomere kandi mukomezanye muru rugendo mbasabira ngo amavuta ava ku Mana ababeho icyonzi neza nuko hari ingororano igihe cyisarura gishize abakozi bose bazataha

  2. Wowuuuu, Iyi korali Imana ibahamagaye mu gihe nyacyo abantu bakeneye Umwuka Wera ubayobora. Imana ikomeze ibagure

  3. Korali abategereje Yesu Imana ibahe umugisha kandi ikomeze ibagure.
    Nkumuntu wagize umugisha wokumva ubutumwa buri muri ziriya ndirimbo ndasaba abantu bose basoma iyinkuru kuzaza kumva ubutumwa buri muriziriya ndirimbo muririya minsi, nzineza ko muzahembuka muburyo butangaje.

Tanga Igitekerezo