Kiliziya Gatulika yanditse ibaruwa isaba imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside

2

Musenyeri Filipo Rukamba uyobora Inama y’Abepisikopi mu Rwanda ni umwe mu bashyize umukono kuri iri tangazo

Kiliziya Gatulika mu Rwanda irasaba imbabazi kubera uruhare abayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ubutumwa bwa Kiliziya gatulika mu Rwanda bwo gusaba imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside yakorewe abatutsi bukubiye mu itangazo ryashyizweho umukono n’abepisikopi icyenda b’amadiyosezi Gatolika yo mu Rwanda mu izina ry’abakilisitu bose ba kiliziya gatulika mu Rwanda.

Iri tangazo ryashyizweho umukono kuwa 17 Ukwakira 2016, rikaba ryasomwe nyuma ya misa yo gusoza umwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana kuri iki cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2016, mu gihe cy’amatangazo muri kiliziya zose zo mu Rwanda.

Muri iri tangazo hakubiyemo ingingo zitandukanye zigenda zigaragaza ko Kiliziya Gatulika yemera kandi isabira imbabazi uruhare abayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Amagambo yo gusaba imbabazi ku cyaha cy’amacakubiri na Jenoside yibanze cyane ku bika bya gatandatu, karindwi n’umunani.

Mu gika cya gatandatu iyi baruwa iragira iti:“ Yubile bivuga no gusaba imbabazi ku cyaha cyose twakoze Turasaba imbabazi tuzisabira n’abakiristu bose kubera ibyaha by’ingeri zose twakoze, Tubabajwe cyane n’uko bamwe mu bana ba Kiliziya batatiye igihango bagiranye n’Imana muri Batisimu biyibagiza amategeko yayo.

...Turasaba imbabazi ku nabi twagize yose tuyigirira Imana n’abana bayo; ibyaha byose by’ubwikunde, by’ingeso mbi, byo kutita ku barwayi, ku banyantege nke n’abashonje. Turasaba Imana imbabazi kubera ibyaha byose by’inzangano n’ibyo kutumvikana byabaye mu gihugu cyacu bigera n’aho tugirira urwango bagenzi bacu tubaziza inkomoko”

Gusa muri iri tangazo, bavuga ko kiliziya gatulika nta muntu n’umwe yigeze ituma kugira nabi, gusa ngo abepisikopi gatulika basabye imbabazi kubera bamwe mu bayoboke ba kiliziya barimo abasaseridoti, abihayimana n’abakirisitu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatusi.

Mu gika cya karindwi iyi baruwa iragira iti:"Nubwo Kiliziya ntawe yatumye kugira nabi, twebwe abepiskopi gatolika, ku buryo bw’umwihariko, twongeye gusaba imbabazi kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihayimana n’abakristu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Koko rero bakoze icyaha gikomeye cy’inabi ya muntu.

....Turasaba Imana kugira ngo ihindure imitima yabo, ibafashe kwicuza, kwiyunga no kugirira neza abo bahemukiye, bemere impuhwe zayo kandi bizere n’impuhwe z’abanyarwanda. Ukwicuza kwabo gutume batinyuka kuvuga ukuri, kugira ngo umutima wabo ushobore gukira icyaha gikomeye bagiriye Imana , bakakigirira n’igihugu cyose. Bumve ko Imana yakira uwicujije wese, wemeye guhindura imigenzereze ye, maze bubakire hamwe n’abandi igihugu kirangwa n’ineza yayo, urukundo n’ubwumvikane."

Muri iyi baruwa, abepisikopi basabye abagize uruhare muri Jenoside kwemera ibyaha no kwicuza no kuvuga ukuri kugirango imitima yabo ibohoke kandi ikire icyaha bakoreye Imana n’igihugu cy’u Rwanda.

Basabye kandi abanyarwanda bose bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kwicuza bagahindukira kugirango birinde ikibi.

Muri iyi baruwa aba bepisikopi banasabiye abantu bose bagizweho ingaruka na Jenoside baba abatewe intimba na yo, abafite ubumuga, imfubyi, abapfakazi, imfungwa, impunzi n’abandi bose bagezweho ingaruka za Jenoside.

Dore bimwe mu bika bigize iyi baruwa (abakoresha mudasobwa nibo bishobokera gusoma neza iyi nyandiko mu mwimerere wayo:

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. ngaho da! Sinumvise bah akana ko Jenoside ari icyaha RUSANGE??? None se ko basa bye imbabazi mw Izina ry abakristu bose, niki kibemeje ko babyemeye? Ngaho da!! Rahira ko guhuzagurika bitaza kubakoraho!!!

Tanga Igitekerezo