Kwamamaza

IYOBOKAMANA

Jack Kelvine yavuze ko muri Afurika imfungwa zo mu Rwanda arizo zibayeho neza

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Jack Kelvine  yavuze ko muri Afurika imfungwa zo mu Rwanda arizo zibayeho neza

Jack Kelvine (uri iburyo) ubwo yageraga muri gereza ya Rwamagana

Kuri uyu wa Mbere Imfungwa n’ Abagororwa 150 bo muri gereza ya Rwamagana bitabiriye gahunda yo kugororwa binyujijwe mu isanamitima basozaje amahugurwa y’iminsi 45 bigishwa bibiliya.

Ikigamijwe ni ukugirango abagororwa bave mu byaha, bahinduke binyujijwe mu nyigisho ziri muri bibiliya.

Umuyobozi w’Umuryango w’ivugabutumwa mu magereza ku isi (PFI) Jack Kelvine yavuzee ko akurikije aho yanyuze yigisha mu megereza yo mu bindi bihugu bya Afurika, ngo mu Rwanda niho hari imfungwa zibayeho neza.

Yakomeje avuga ko bahanwa kubera ibyaha bakoze ariko bishimishije kuba banagororwa kugirango bazagaruke mu muryango atari ibicibwa.

Ati "Umuryango nyobora ukorera mu bihugu byose byo muri Afurika , ngereranyije n’ibindi bihugu dukoreramo abagororwa bo mu Rwanda bafunzwe neza bijyanye n’amahame mpuzamahanga yo gufunga"

Aba bagororwa bigishijwe bibiliya bivugira ko bahindutse, bakaba ngo bababazwa n’ibyaha bakoze kandi biyemeje kutazabisubira. Ibyo bikazagaragazwa n’imyitwarire myiza bazagaragaza muri gereza ndetse nabo basize iwabo ku bazaba bafunguwe barangije ibihano byabo.

David Ntawiheba, umwe mu bagororwa wasoje amasomo ya bibiliya, yatangaje ko ashima ubuyobozi bw’igihugu bubashyiriraho gahunda zo kubigisha inyigisho zibarema imitima kandi zibasubiza mu murongo mwiza.

Ati “ Iyo tuje hano kubera ibyaha bitandukanye twakoze tuba twihebye, nkanjye nari umujura ruharwa ariko kubera uru rugendo rwo guhinduka twatangiye , aya masomo ya bibiliya yatumye nemera igihano cyajye ndetse niyemeza kutazongera gukora ubugizi bwa nabi. Ubu mbayeho nishimye ku mutima kandi ngerageza kubanira neza abo tubana muri gereza ndetse nimfungurwa abaturanyi nzabereka ko nahindutse ko ntakiri umugizi wa nabi"

Bishop Deo Gashagaza, Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge akaba n’umuyobozi wa Prison fellowship mu Rwanda, yavuze ko kugorora imfungwa n’abagororwa binyujijwe mu nyigisho z’isanamitima ari ugutegura umugororwa kuzagira uruhare mu iterambere ry’igihugu abana neza n’abaturanyi.

Abagororwa bose basoje amasomo bahawe impano ya bibiliya.Gahunda y’isanamitima yitwa’Urugendo rw’imfungwa n’umugororwa’ ikorerwa muri gereza ya Gasabo,iya Nyarugenge ,iya Rwamagana ndetse na gereza ya Bugesera.


Abagororwa n’imfungwa bahawe bibiliya zo gusoma

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza