Kwamamaza

IYOBOKAMANA

Itorero Jubilee Revival Assembly ryateguye umugoroba wo kuramya birenze amarangamutima

Yanditswe

kuya

Itorero Jubilee Revival Assembly ryateguye umugoroba wo kuramya birenze amarangamutima

Itorero ‘Jubilee Revival Assembly’ ryateguye igiterane ku nshuro ya gatatu kizwi nka ‘Worship Beyond Emotional Experience’ bisobanuye kuramya birenze amarangamutima kizaba tariki ya 9 Ukwakira 2016, kikazabera i Remera inyuma ya Alpha Palace aho iryo torero rifite ikicaro.

Iri torero rizwiho umwihariko wo kuramya no guhimbaza rikaba ritegura ibikorwa bitandukanye biba bigamije gukangura itorero no kuryibutsa inshingano ryahamagariwe muri iki gihe gikeneye ububyutse bukomeye.

Ryumugabe Sam umuyobozi w’ itsinda Jubilee Revival Worship Team akaba avuga ko muri icyo gitaramo hazagaragaramo abaramyi batandukanye ndetse kikazigishwamo n’Abashumba b’iri torero, Stanley Kabanda n’umufasha we Julienne Kabiligi Kabanda.

JPEG - 39 kb
Iki giterane kiba muri mezi atatu

Iri tsinda rikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana muri Jubilee Revival Assembly rivuga ko ari ku nshuro ya gatatu. Ngo ufite Intego iboneka muri Zaburi 85:6’Ntuzagaruka ubwawe Ngo utuzure kugirango ubwoko bwawe bukwishimire’.

Intego nyamukuru akaba Ari ukugirango Imana yongere kumanura umuriro w’ububyutse mu Bantu bayo mugihe Itorero ry’Imana rigenda ritakaza inshingano zaryo.

Yagize ati “Tuzaramya Imana tuyihimbaze kandi umuntu wese uko ashoboye yongere kwigaruria umutima w’Imana.”

Worship Beyond emotional limit (kuramya birenze amarangamutima) ni igikorwa gitegurwa buri mezi atatu, mu rwego rwo guha abakiristu umwanya urambuye wo kuramya.

JPEG - 144.1 kb
Jubilee Worship Team
JPEG - 166.4 kb
Mu gitaramo giheruka
JPEG - 135.4 kb
Ni itorero rizwiho kuramya no guhimbaza

IBITEKEREZO

  • Rukabu Yanditse:

    Imana umugisha utagabanyije abateguye uyu munsi.

  • Rukabu Yanditse:

    Imana umugisha utagabanyije abateguye uyu munsi.

  • Gatabazi Scovia Yanditse:

    Ndabamunda kdi nange nishobozwa nzahaboneka murakoze

  • Gatabazi Scovia Yanditse:

    Ndabamunda kdi nange nishobozwa nzahaboneka murakoze

  • Allen Shema Yanditse:

    Ndabakunda mundema umutima Wshp songs zanyu gsa Imana Ibagure

  • murungi annet Yanditse:

    Nukuri nibyiza imana ikomeze ibasige amavuta

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza