Kwamamaza

IYOBOKAMANA

Hari igihe Afurika izatahura ko itari yaravumwe -Apotre Nkurunziza

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Hari igihe Afurika izatahura ko itari yaravumwe -Apotre  Nkurunziza

Umuyobozi w’itorero Bethel, Intumwa y’Imana Nkurunziza Francois asanga umugabane wa Afuruka udakennye cyangwa se ngo ube waravumwe nk’uko bamwe babivuga ariko kandi agasanga iyi myumvire yose izakurwaho n’ubutumwa bwiza bw’Imana.

Ibi Nkurunziza yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura igikorwa cya Harvest Africa igikorwa gihuza amadini n’amatorero atandukanye yo ku mugabane wa Afurika.

Iki ni igikorwa gihuza abayobozi b’amadini n’amatorero bo mu rwego rwo hejuru rufata ibyemezo biteganyijwe kandi ko bazaganira uko bahuza imbaraga kugirango bafate ibyemezo bibohora umugabane wa Afurika.

Uyu mugabane ariko niwo uhoramo intambara n’ibindi byaha by’urudaca, Intumwa y’Imana Nkurunziza Francois uyobora Bethel avuga ko amatorero afite ubushobozi bwo gufasha za leta kwinjiza amahoro mu bantu biciye mu butumwa bwiza.

Ati:”Ubutumwa bwiza bwitwa ubutumwa bwiza bw’amahoro ni ukuvuga y’uko iyo itorero ryujuje inshingano zaryo rikubaha Imana rikavuga ubutumwa bwiza bw’Imana bujyanye n’ibikorwa n’imyifatire myiza y’abakozi b’Imana, itorero rifasha ubuyobozi bw’igihugu."

Afurika kandi niwo mugabane ufatwa nk’ukennye kurusha indi , Nkurunziza ibi nabyo avuga ko biterwa n’imyumvire kandi ko bizakosorwa n’ubutumwa bwiza.

Ati:”Afurika rero mu gihe turimo irimo igenda izamuka kandi ubutumwa bwiza burimo buragenda bukwira hirya no hino rero Afurika izahinduka, Afurika izahinduka umugabane w’ubukire. Afurika izahinduka umugabane ufite urubyiruko rufite ubwenge mu ikoranabuhanga no mu bindi ku buryo imyumvire nimara guhindurwa n’imbaraga z’ubutumwa bwiza, Afurika izatahura ko itari ivumwe kandi ntabwo yari ikennye kuko Imana yayihaye ubutunzi buhambaye”

Havest Afurika yatangiye mu Rwanda kuri uyu wa 12/9/2016 kugeza tariki ya 19/9/2016, ibiterane bizaba hagati ya tariki ya 16 na 18 Nzeli 2016 bibere kuri Stade Amahoro I Remera.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza