Kwamamaza

IYOBOKAMANA

Icyo Bibiliya ivuka ku Kwibuka amateka yacu, n’imyitwarire yagakwiye kuturanga

Yanditswe

kuya

Icyo Bibiliya ivuka ku Kwibuka amateka yacu,  n’imyitwarire yagakwiye kuturanga

Iyo dusubije amaso muri Bibiriya tubonamo amateka akomeye ubwoko bw’Imana bwagiye bunyuramo; tukabonamo iminsi yo kwibuka aho bamaraga igihe cy’icyunamo barya imigati idasembuye , bakigomwa ibinezeza byose; Imana yabasabye ko icyo gikorwa cyo kwibuka kiba ngaruka mwaka nk’igihe cy’umubabaro cyo kwibuka amateka yabo.

Kuva 13:3;7-10 " Musa abwira abantu ati: “Mujye mwibuka umunsi Uhoraho yabakuye mu Misiri aho mwari inkoreragahato, ahabakuje ububasha bwe. Muzarye imigati idasembuye mwizihiza uyu munsi , Muzarye imigati idasembuye muri iyo minsi yose uko ari irindwi, icyo gihe ntihazaboneke imigati isembuye cyangwa umusemburo mu gihugu cyanyu cyose.

Muri iyo minsi mikuru muzasobanurire abana banyu, ko ari iyo kwibuka ibyo Uhoraho yabakoreye ubwo mwavaga mu Misiri. Bityo iyo minsi mikuru izababere urwibutso, kimwe n’uko mwagira ikimenyetso ku maboko cyangwa ku gahanga. Izabibutsa kuvuga no kuzirikana amategeko y’Uhoraho wabakuje mu Misiri ububasha bwe. Muzajye mwubahiriza iri tegeko mu gihe cyaryo uko umwaka utashye."

Kuki Imana yasabaga ubwoko bwa Isirayeli ku isi yose dufata nk’icyitegererezo cy’ubwoko bw’Imana; Kujya bahora iteka bagira igihe cyo kwibuka?

Imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye Imana itegeka abisiraheli kujya bibuka; Yari kuzirikana imibabaro ikomeye bahuye nayo muri Egiputa n’inzira ndende y’umubabaro yo mu butayu; Imana yashakaga ko batazibagirwa ibyago banyuzemo n’uburyo yabatabaye ikabarokora.

Indi mpamvu nyamukuru yatumaga Imana ibategeka kwibuka; byari ukugirango abazabakomokoha bibabere isomo n’imbuzi; bityo nabo bajye bahora bafatanya n’ababyeyi babo kwibuka iyo mibabaro ubwoko bwabo bwanyuzemo; maze bafatikanye kwibuka no kuzirikana.

Ibi twe byatwigisha iki turamutse natwe dufite amateka twanyuzemo; Tukemera ko asibangana? Twirinda kuyibuka no kuyigisha abari kudukomokaho?

Bibiliya ntacyo itashyize ahagaragara; bityo nta mpamvu yo kutibuka amateka akomeye n’inzira y’imibabaro twanyuzemo;ngo bidutere kwibuka n’Imana ikiduhaye guhumeka umwuka w’abazima, bitwigishe twe n’abazadukomokaho guhora twibuka ariko tunakumira ikibi cyadusubiza mu mateka mabi twanyuzemo.

Kuva 12:25-27 " Nimumara kugera mu gihugu Uhoraho yabasezeranyije, muzakomeze uwo muhango. Abana banyu nibababaza bati: ‘Uwo muhango mukora usobanura iki?’, muzabasubize muti: ‘Turatambira Uhoraho igitambo cya Pasika, kitwibutsa ko Uhoraho yahise ku mazu y’Abisiraheli mu Misiri akaturokora, igihe yicaga Abanyamisiri.’ ” Nuko Abisiraheli bose barunama baramya Uhoraho."

Kwibuka s’ibyabakuze gusa n’abari kuvuka ubu ndetse nabo mu gihe kizaza bazadukomokaho birabareba.Ikindi kwibuka twese biratureba; Abakora ibikorwa byo kwidagadura no kwishimisha mu gihe cyo kwibuka; Bibiliya itugaragariza ko bidakwiye; Niyo mpamvu twabonye ko Imana yabategekaga kurya imigati idasembuye mugihe cyose bari kwibuka; Ibyo bifite igisobanuro gikomeye kubadaha agaciro kwibuka bakabibona nk’ibisanzwe.

Yesu nawe yasangiye Pasika ya nyuma n’abigishwa be abasaba kujya bahora bazirika bibuka urupfu rwe n’inzira yo gutotezwa yo ku musaraba.

1Abakorinto 11:24-25 " Amaze gushimira Imana arawumanyura, aravuga ati: “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.” Bamaze gufungura afata n’igikombe, aravuga ati: “Iki gikombe ni Isezerano rishya Imana igiranye n’abayo, rikaba ryemejwe n’amaraso yanjye. Igihe cyose mukinywereyeho mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke."

Kutibuka ni ugupfobya amateka yacu bikaba byazana ingaruka kuri twe; kuba byasibanganya amateka ku bazadukomokaho kandi amateka ni ikintu gikomeye cyo kubungwabungwa no gusigasingwa; Ibisekuru birahita bigasimburwa n’ibindi ariko amateka ntasaza.

Ikindi nuko nkuko twabivuze hejuru, kutibuka amateka twanyuzemwo n’ugupfobya imbaraga z’Imana zabanye natwe zikaturinda. Kwibuka birakwiye nkuko twagiye tubibona mu ijambo ry’Imana kuko nibyo byahindura imyumvire yacu mibi maze tukabaho mu bumwe n’amateka twigiye ku byatambutse.

Umwigisha akaba n’umuvugabutumwa : Richard BUROYUMUTIMA

From: Gethsemane Gospel Ministries

Like page: Gospel Tone

Like facebook: Buroyumutima Richard

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa gutanga ubwunganizi

Contacts:0722356430 (Whatsapp);0781561919

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza