Icyo Bibiliya ivuga ku gutanga icyacumi n’amaturo bikomeje guteza impaka mu bakirisitu

3

Mugihe bamwe bibaza niba bikiri ngombwa gutanga icyacumi n’amaturo mu isezerano rishya; abandi ntibasobanukiwe aho gitangwa; uko gitangwa n’imikoresherezwe yacyo, ariko se Biliya yo ibivugaho iki?

Malaki 3:9-10 "Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe, N’umuganura w’ibyo wunguka byose. Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa, Kandi imivure yawe izasendera imitobe. "

Mu madini n’amatorero menshi, usanga hari abakirisitu benshi badatanga icyami abandi ugasanga batagisobanukiwe ugasanga batakivugaho rumwe. Usanga abenshi baba badasobanukiwe neza icyo ri cyo n’impamvu bagomba kugitanga.

Zimwe mu nsengero zigerageza kwigisha ku cyacumi; ahenshi usanga bacyigisha nabi; Basa nkaho bahangana cyangwa batera abantu ubwoba ngo bagitange ku ngufu; nyamara Bibiliya yo ntikoresha iterabwoba.

Ese icyacumi n’iki ? ".

Bibiriya idusobanurira neza ko gutanga icyacumi ari inshingano ntakuka kuri buri mwizera; Muyandi magambo dusabwa kugitanga kandi neza kurugero rushyitse.

Icyacumi na cyo twavuga ko ari ituro abakirisitu batanga ku rwunguko rw’ibyo bungutse; ni ukuvuga ko basabwa gutanga umugabane ungana na 1/10 mu byo bungutse.

Iri turo ritangwa mu rusengero by’umwihariko bikaba byiza gutanga icyacumi mu rusengero rwawe rukurera mu buryo bw’Umwuka; Kugirango gikomeze gushyigikira ibikorwa bitandukanye byo mu nzu y’Imana n’umurimo w’Imana aho abarizwa.

Icyacumi muyandi magambo tugisabwa kubyo twungutse byiyongoreye kubyo twari dutunze (Dufite). Ibyo Imana yatwongereye cyangwa byiyongere kubyo twari dufite nibyo tuba dusabwa gutangaho icyacumi.

Icyacumi kibarwa gute?

Icyacumi kingana na kimwe mu icumi cy’ibyo wungutse byose; Yaba amafaranga; impano; umusaruro... ( 1/10 ); bivuzeko niba wungutse cyangwa ukabona amafaranga icumi; uba usabwa gutanga ifaranga rimwe; niba ari amafaranga ijana utanga icumi; cyaba igihumbi ugatanga ijana gutyo gutyo. Mu buryo bworoshye ni kimwe mu icumi ( 1/10 kingana na 10% ).

Hari abavuga ko muri iki gihe icyacumi kidakwiye gutangwa.

Hari abavuga ko kimwe mu icumi cyatangwaga mu isezerano rya kera kuko cyagombaga gufasha Abalewi bakoraga imirimo yo mu rusengero. Abavuga ko icya cumi kitakiri ngombwa babihera ku kuba muri iyi minsi hari ubwo abapasitoro baba bafite indi mirimo n’imishinga ibinjiriza bityo bakaba badakwiye guhabwa kimwe mu icumi.

Ariko se bigenze bityo umurimo w’Imana wakorwa ute? Icyacumi n’amaturo bihagaritswe gutangwa wakwibaza uko ibikorwa byo mu nzu y’Imana byakomeza gukorwa. Mu yandi magambo ivugabutumwa ryagira intege nke rigacumbagira n’inzu y’Imana igakena.

Kuki umukirisitu agomba gutanga icyacumi?

Abakirisitu bakwiye kumenya ko icyacumi cy’ibyo bungutse atari icyabo. Ni icyera cy’Uwiteka. Abalewi 27:30. "Mu bimeze mu butaka byose, naho yaba imyaka cyangwa imbuto z’ibiti kimwe mu icumi ni icy’Uwiteka. ni icyera cy’Uwiteka"

Gutegeka kwa kabiri 14:22. "Ntuzabure gutanga kimwe mu icumi cy’imyaka yose iva ku mbuto wabibye, iyo mirima yawe izera uko umwaka utashye"

Biragaragara ko Imana yahamije ko icyacumi (kimwe mu icumi ) ari icyayo si icy’umuntu! niyo mpamvu umukirisitu wese agomba kugitanga kandi abayobozi b’idini na bo bakagikoresha mu mirimo yo kwagura umurimo w’Imana.

Gusa na none ntawabura kunenga abakigize icyabo aho kuba icy’inzu y’Imana; Bakagikoresha ibyo kitagewe gukora bakakijyana mu nyungu z’abo bwite; Ibyo ntibyagakwiye ! Icyacumi gikwiye gukoreshwa gusa mu kwagura ingoma y’Imana.

Abakirisitu bakwiye gutanga icyacumi; Kuko bibiriya itugaragariza ko kugitanga ari isoko y’umugisha ; bikanakurura umuvumo kutagitanga nkuko tubisanga mu ijambo ry’Imana Bibiliya.

" Malaki 3:8-12 " Na we ati: “Ese koko umuntu yakwima Imana ibyayo? Nyamara mwebwe mwarabinyimye. Ariko murambaza muti: ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye kimwe cya cumi n’amaturo. Nuko rero mwebwe Abisiraheli mwese, umuvumo uzabokama kuko mwanyimye ibyanjye.” Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Ngaho nimuzane kimwe cya cumi gishyitse, mugishyire mu bubiko bw’Ingoro yanjye kugira ngo ibemo ibyokurya. Ngaho nimubikore murebe ko ntazagomorora imigomero y’ijuru, nkabasenderezaho imigisha myinshi cyane. Nzabuza inzige kwangiza imyaka yanyu, kandi imizabibu yanyu ntizongera kurumba. Amahanga yose azabita abanyehirwe, kuko igihugu cyanyu kizaba kiguwe neza rwose.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

Matayo 23:33 “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z’abigishamategeko n’Abafarizayi, mutanga na kimwe cya cumi cy’isogi n’icy’imbwija n’icy’inyabutongo, ariko mukirengagiza ingingo z’ingenzi z’Amategeko, ari zo ubutabera n’impuhwe n’umurava. Ibyo ni byo mwagombaga gukora mutaretse n’ibyo bindi."

Ijambo "mutaretse n’ibyo bindi" rikwiye kumvikana neza, ubutabera n’impuhwe n’umurava bigomba kujyana no gutanga icyacumi ntabwo gukurikiza amategeko bikwiye gutuma umukirisitu adatanga icyacumi ahubwo byombi biruzuzanya .

Harabasesengura iki cyanditswe nabi bakavuga ko muri aya magambo Yesu yababwiraga ko badakwiye gutanga kimwe mu icumi ariko nawe usomye neza usanga ataricyo yasobanuye.

Abisiraheli babaga baratojwe bakanigishwa neza gutanga icyacumi n’amaturo; babikoraga neza ndetse bigeraho biba umuhango bakabikora byo kwiyerekana nk’abakiranutsi cyane; Yesu we abagaya ko batanga icyacumi bakirengagiza ibindi nk’impuwe n’urukundo; Akabigisha ko byombi bagomba kubikora neza " Ibyo nibyo mwagombye gukora mutaretse nibyo bindi "

Mubuhanga bwa Yesu bwo kwigisha; Icyo yashaka kwigisha abantu yaragitsindagiraga; Kugirango abamwumva barusheho kucyumva; Bitavuze ko ibindi yabaga yabitesheje agaciro.

Amatuto atandukaniye he n’icyacumi?

Amaturo n’igikorwa cyo gutanga bivuye ku umutima ukunze kandi ushima Imana. Umuntu atanga ituro mu nzu y’Imana ku rugero we ahaswe n’umutima we nk’ikimenyetso cy’ubusabane afitanye n’Imana; Ayigaragariza kandi ayishimira ko ibyo atunze byose abikomora ku migisha y’umuremyi ( Imana ).

Nubwo nta rugero runaka rugaragara abantu bagomba gutanga rw’ amaturo nkuko twabibonye ku cyacumi ariko Imana idusaba kutaza mu nzu yayo imbokoboka ahubwo ko tugomba kuzana ituro ry’umutima uko tuje mu nzu yayo.

Hari ababura amaturo bayabura ntibajye munzu y’Imana; ibyo n’ubuyobe n’umuhango; Kuko umuntu atura icyo afite; Iyo ntacyo ufite ntampamvu yo kwiciraho urubanza cyangwa ngo urinde kujya gusabiriza ngo ubone amaturo.

Hari ituro ryo gushimira Imana cyane wibuka ibyo yagukoreye; Hari ituro risanzwe ry’umutima ukunze; Ituro ryo gufafasha abatishoboye; Ituro ridasanzwe nk’igihe hari igikorwa runaka ( Utanga uko umutima wawe uguhase si itegeko .......).

Like facebook: Buroyumutima Richard

Like page: Gospel Tone

Umwarimu akaba n’umuvugabutumwa : Richard BUROYUMUTIMA
From: Gethsemane Gospel Ministries

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa gutanga ubwunganizi
Contacts:0722356430 (Whatsapp);0781561919

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Murakoze, ibi nivyo koko . arko twokebura abakozi b imana biyibagiza ivyo bazi bagakoresh amafarang icyo atagenew, bagakanga cnk bahata umukristo gutanga umutimaw ntacyo uvyiyunvirako,bakama umengo nico cokwigisha gusa. hanyuma nk umukristo ntabwo woraba abo ngo bitume udatanga n ubwo bibabaje ahubwo twebwe duhamagarirwa kwuzuza ivyo dusabwa n umwami wacu, ibind ababikora bazobibazwa ku gatw kabo. murakoze

  2. urakoze Muvugabutumwa bwiza.

    Mfite ikibazo: Ntabwo nasobanukiwe n icya 10 umukristo atange muri ibi bya 10 bine (4)

    Icya 10 cya mbere: ( Gutegeka kwa 2 ibice 14: 22-26)
    Icya 10 cya kabil. ( Gutegeka kwa 2 ibice 14: 27-29) 26:11-13
    Icya 10 cya gatatu. ( Gutegeka kwa 2 ibice 26:12-13 na Kubara 28:1 na Kubara 5:11
    Icya 10 cya Kane. ( Kubara 18:25-32
    Mudusonurire Niba kiriya cy muri Malaki umwanya wabyo muri ibi uko ari 4

    Murakoze Yesu Abahe umugisha.

Tanga Igitekerezo