Icyo Bibiliya ivuga ku cyaha cyo kubeshya gifatwa nk’icyoroheje

8

Muri iki gihe usanga hari abantu bafata kubeshya nk’ akantu gato kadafite icyo gatwaye, ibi bigaragarira aho umuntu abeshya undi bigaragara ubona yabifashe nk’ ibintu bisanzwe. Ububeshyi nk’ ubu ahanini bukorerwa kuri telephone umuntu akabeshya undi ati ndi aha n’ aha kandi atari byo.

Nubwo bimeze gutya bibiliya hari byinshi ivuga ku cyaha cyo kubeshya. Hari n’ aho igaragaza ko umuntu ukunda kubeshya yabigambiriye atazajya mu ijuru.

“Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora” Ibyahishuwe 22: 15

Iyi n’ imvugo ishushanya. Iyo bibiliya ivuga ibyerekeranye no kujya mu ijuru hari aho ikoresha kuragwa ubwami bw’ ijuru ahandi igakoresha kwinjira mu bwami bw’ ijuru, iyo ivuze ko umuntu ukunda kubeshya akanabikora azaba hanze bivuze ko atazinjira mu bwami bwo mu ijuru.

Itegeko rya mu munani mu mategeko 10 y’ Imana riravuga ngo “Ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi”. Bibiriya kandi igaragaraza ko nta tegeko na rimwe umuntu akwiye gusuzugura aho ivuga ko uwubahiriza amategeko yose agasitara kuri rimwe aba yishe yose kuko uwavuze ngo ntuzibe ari we wavuze ngo ntuzasambane.

Umugabo witwaga Ananiya n’umugore we Safira bavugwa muri bibiliya bagurishije isambu babeshya umutambyi Petero ikiguzi bagurishirijeho iyo sambu bagamije kugavura bituma bombi bapfa bazize kubeshya.

1. Hariho umugabo witwaga Ananiya hamwe n’umugore we Safira, agura isambu 2.agabanya ku biguzi byayo umugore na we abizi, maze azana igice agishyira intumwa. 3.Petero aramubaza ati “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukisigariza igice cy’ibiguzi by’isambu? 4.Ukiyifite ntiyari iyawe? Kandi umaze kuyigura, ibiguzi byayo ntibyari ibyawe ubyigengaho? Ni iki gitumye wigira inama yo gukora utyo? Si abantu ubeshye, ahubwo Imana ni yo ubeshye.” 5. Ananiya abyumvise atyo aragwa umwuka urahera, ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi...... Ibyakozwe n’ intumwa 5, 1-10.

Byaba byiza umuntu adasuzuguye itegeko rimubuza kubeshya cyangwa ngo aryirengangize nkana yumva ko nabeshya atari bube akoze icyaha gikomeye cyane, kuko bibiliya igaragaraza ko nta cyaha kinini kurusha ikindi kuko icyaha cyose umuntu atakihannye cyamubuza ubungingo buhoraho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. ubusekonabikozei imana izambabarira ese iyo umunu yihannye imana iramubabarira murakoze imana ibahe umugisha

  2. ubusekonabikozei imana izambabarira ese iyo umunu yihannye imana iramubabarira murakoze imana ibahe umugisha

Tanga Igitekerezo