Ibyo mutumvikanaho mujye mubikemura nk’abakirisitu-Anastase Murekezi afungura Hotel ya ADEPR

2

Minisitiri Murekezi ubwo yafunguraga ku mugaragaro Dove Hotel

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye abakirisitu mu Itorero rya ADEPR kuba umwe, no kujya bicara bagakemura ibibazo bafitanye kugirango ibyo bakora bibashe kubagirira akamaro.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yafunguraga ku mugaragaro Dove Hotel y’Itorero ADEPR, iherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, ikaba ari hotel itarakunze kuvugwaho rumwe mu bakirisitu ba ADEPR.

Murekezi yavuze ko ari iby’agaciro ku Rwanda kuba huzuye Hotel nk’iyo ya ADEPR, ngo kuko izafasha muri serivisi z’ubukerarugendo Leta yiyemeje guteza imbere, kandi igaha akazi abantu benshi.

Yagize ati "Iyi Hotel Dove iradufasha muri gahunda y’u Rwanda yo kongera ubukerarugendo, ndetse na serivisi nziza. Iyi Dove Hotel izaha Abanyarwanda benshi akazi kazabafasha guteza imbere imibereho yabo n’ababo."

Minisitiri w’Intebe Murekezi icyakora yavuze ko ntacyo byabamarira igihe baba batari umwe mu Itorero, asaba ko n’iyo hajya haba ikibazo bajya bicara hamwe bakagikemura.

Ati "Kugira ngo iyi Dove Hotel izarusheho kubagirira akamaro ndetse n’Itorero ryanyu, muzahore muharanira kuba umwe.Nimugira ibyo mutumvikanaho, mujye mwicarana, mubiganireho maze mubikemure nk’Abakirisitu."

Iyi hotel yuzuye itwaye asaga miliyari eshanu z’amanyarwanda, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2007.

Amwe muri aya mafaranga yitanzwe n’abakirisitu andi ni inguzanyo.Hari abakirisitu bagiye bumvikana bavuga ko bayatanga ku gahato, nubwo ubuyobozi bw’Itorero bwagiye bubyamaganira kure.

Iyi Hotel izaba ifite umwihariko wo kutabarizwamo inzoga cyangwa se indaya.

Amafoto:Primature

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Andika Igitekerezo Hano

    iyi hoteri ije ikenewe,ariko turifuza ko yagirira akamaro abanyarwanda muri rusange ariko cyane cyane abakiristo ba ADEPR kuko baritanze cyane batanga imisanzu

Tanga Igitekerezo