Diyosezi ya Kabgayi yasohoye ubutumire butomoye bwa Yubile yamaganwe na benshi

Nyuma y’ubutumire bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga bwagaragazaga ko bwatanzwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege butumira abantu muri Yubile y’imyaka 25 abasaseredoti bo muri iyo diyosezi bahawe ubupadiri, bikaza kugaragara ko mu bo bazakorera Yubile harimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi ntibinyure benshi, kuri ubu iyi diyosezi yasohoye ubundi butumire busimbura ubwatanzwe mbere yo yavugaga ko itazi aho bwakomotse.

Iyi yubile yamaganiwe kure n’Imiryango Irengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside ndetse n’abanyarwanda batandukanye bavugaga ko gukorera yubile aba bapadiri bahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse banabifungiye byaba ari agashinyaguro gakomeye ndetse ari no gukomeretsa abarokotse Jenoside.

Gusa mu minsi mike ishize Musenyeri Mbonyintege yari yatangaje ko abona kuba bazakorera yubire abapadiri bakoze Jenoside atari igitangaza bitewe n’uko ngo batazaba bahari kubera ko bafunzwe, ndetse ngo bakazanavuga ku byaha aba bapadiri bakoze harimo no kubasabira imbabazi ku Mana n’imbere y’abakiristu.

Aba Padiri babiri bahamijwe ibyaha bya Jenoside bagaragaraga ku rutonde rw’abo bazakorera umunsi mukuru, barimo Padiri Emmanuel Rukundo wari warahawe ipeti rya Kapiteni mu ngabo za leta ndetse na Padiri Joseph Ndagijimana wahoze ari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Byimana mu gihe cya Jenoside.

Padiri Emmanuel Rukundo yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko rwa Arusha, akatirwa gufungwa imyaka 25 mu mwaka wa 2009, naho mugenzi we Padiri Joseph Ndagijimana akaba yarahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa gufungwa burundu mu 2008, akaba afungiye muri gereza ya Mpanga.

Ubu butumire bushya bwatanzwe na Diyosezi ya Kabgayi, bugaragaza neza ko iyi yubile izatangirwamo isakaramentu ry’ubudiyakoni ndetse n’ubusaseredoti.

Muri uwo muhango kandi bigaragara ko hazabamo ugushimira Imana ku bw’iri sakaramentu (ubusaseredoti) yabahaye ndetse no gusaba imbabazi z’abatatiye inshingano zabo bakijandika muri Jensoside yakorewe Abatutsi.

Iyi Diyosezi itangaza ko izanifatanya n’abapadiri bo muri iyo diyosezi bamaze imyaka 25 bahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti, barimo Padiri Padiri Lukanga Kalema Charles , Padiri Rukanika Rutaremara Aimé,Padiri Gatete Théotime , Padiri Uwigaba Jean Baptiste ndetse na Padiri Kiwanuka Elias.

Banagaragaje kandi ko mu bapadiri bahawe iri sakaramentu icyo gihe (1991) harimo abapadiri babiri bahamijwe ibyaha bya Jenoside, ikavuga ko hazafatwa umwanya wo gusaba imbabazi kuri aba batatiriye igihango bagize igihe bahabwaga iri sakaramentu.

Muri uyu muhango kandi uzaba tariki 16 Nyakanga 2016, Diyosezi ya Kabgayi ivuga ko izafata umwanya wo guha icyubahiro abapadiri bitabye Imana ari bo Padiri Mbuguje Alphonse ndetse na Padiri Habiyakare Sylioni.

Uyu muhango kandi ngo uzanizihirizwamo imyaka ijana ishize umupadiri wa mbere w’umunyarwanda ahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti.


Ubutumire bushya bwatanzwe na Diyosezi ya Kabgayi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo