Abayoboraga ADEPR bavanywe mu buroko bagiye guha ubuyobozi ababasimbuye, birangira bitabaye

Abayobozi bayoboraga Itorero ADEPR bari mu buroko, bakuwemo baraherekezwa bajya guhererekanya ubuyobozi n’ababasimbuye ariko birangira umuhango wo guhererekanya ububasha udakunze.

Tariki 30 Gicurasi nibwo Inteko rusange ya ADEPR yateranye itora abayobozi bashya basimbura abayiyoboraga mbere batawe muri yombi bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo w’itorero.

Abayobozi batawe muri yombi ni Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi, Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije, Mutuyemariya Christine wari umubitsi w’itorero, Gasana Valens, Sebagabo Leonard na Niyitanga Straton nabo bari abayobozi.

Basimbuwe na Ephrem Karuranga Umuvugizi, Karangwa John umuvugizi wungirije, Aulerie Umuhoza ushinzwe imari, Ruzibiza Viateur Umunyamabanga na Nsengiyumva Patrick , Umujyanama mu by’imari n’ubuyobozi.

Umunyamakuru wa Makuruki yageze ku cyicaro gikuru cya ADEPR ku Kimihurura, ariko ntiyabashije gukurikirana imihango yose yo guhererekanya ububasha kuko yabereye mu muhezo abanyamakuru bakingiranirwa inyuma y’igipangu.

Nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha ane, abanyamakuru nabwo ntibabashije kuvugana n’abayobozi bamaze guhabwa inshingano kuko bahise burira imodoka bakiri mu gipangu basohoka bahita bagenda.

Abayobozi bacyuye igihe nabo ntibanyujijwe mu muryango rusange w’inyubako ubuyobozi bwa ADEPR bukoreramo, ahubwo banyujijwe mu wundi muryango bigaragara ko bahungishwaga itangazamakuru.

Amakuru Makuruki yamenye nuko iyo mihango yo guhererekanya ububasha itabaye kuko impande zombi hari ibyo zitumvikanyeho.

Uretse Jean Sibomana utaraburana ifungwa n’ifungurwa, abandi bose bakatiwe iminsi 30 y’igifungo by’agateganyo ndetse banaje gutanga ububasha bambaye impuzankano y’abagororwa.



Kwinjira muri iki gipangu ntibayari byemewe kuri bamwe

Mu gipangu hinjiragamo imodika z’abayobozi gusa

Jean Sibomana yaje mu modoka ya Polisi


Uretse Sibomana,abandi baje bambaye impuzankano y’imfungwa n’abagororwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo