Abapadiri basabwe gusindagiza abakomerekejwe na Jenoside no gusigasira ubumwe n’ubwiyunge [AMAFOTO]

Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi, Mbonyintege yasabye abayoboke ba Kiliziya Gatolika kwitandukanya n’imikorere iganisha ku ivangura

Nyuma y’ubutumire bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga bugahindurwa ubugira gatatu kubera bamwe mu ba padili bakoze Jenoside bari kuri ubwo butumire bwatumiriraga abantu muri Yubile y’imyaka 25 abasaseredoti bo muri iyo diyosezi bahawe ubupadiri, bikaza kugaragara ko mu bo bazakorera Yubile harimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi ntibinyure benshi, kuri uyu wa gatandatu iyi yubile yabaye bakaba bibanze ku gusaba imbabazi kubw’uruhare abapadili bo muri iyi diyoseze bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Tariki 16 Nyakanga 2016 muri Diyoseze ya Kabgayi habaye umuhango w’itangwa ry’ubupadiri, ubudiyakoni bayujwe no kwizihiza yubile y’imyaka 25 abapadili bamaze bahawe ubusaseridoti ndertse no kwibuka ababaye abapadili ba mbere mu Rwanda, uyu muhango ukaba witabiriwe n’abapadiri, abakristo ndetse n’abayobozi batandukanye.

Muri uyu muhango, Musenyeri Mbonyintege Smaragde, Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi yasabye imbabazi kubw’abapadiri bo muri iyi Diyoseze bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse bakaza no gukatirwa n’inkiko z’u Rwanda.

Mu bapadiri bagarutsweho ni Emmanuel Rukundo wahamijwe ibyaha bya Jenoside mu rukiko rwa Arusha agakatirwa gufungwa imyaka 25 na Joseph Ndagijimana wahoze ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Byimana mu 1994 na we wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu muri 2008. Bombi bari bashyizwe ku rutonde rw’abazakorerwa Yubile y’imyaka 25.

Mbonyintege yatangaje ko ku bw’imbaraga nke za muntu, hari bamwe mu bapadiri bateshutse ku nshingano zabo bitewe n’amateka y’ivanguramoko Abanyarwanda binjijwemo yanagejeje igihugu mu marorerwa ndengakamere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “ Muri twe hari n’abatatiye igihango cy’ubutore Imana yabahaye, bahamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuryango w’abasaseridoti ufatanyije n’abakiristu turasaba imbabazi duciye bugufi, umukiristu wese cyangwa undi muntu wese waba waragushijwe n’urugero rubi rw’abo bapadiri. “

Yakomeje agira ati “ Nubwo nta butumwa bari barahawe na Kiliziya bwo gukora bene ayo marorerwa, ariko ni igikomere Kiliziya Gatorika itwaye.”

Musenyeri Mbonyintege yari yarasezeranyije Abanyarwanda ko Kiliziya Gatolika izasaba imbabazi nyuma yuko imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yamaganye ubutumire bwa Kiliziya Gatorika mu muhango wo gutanga Ubupadiri no kwizihiza Yubile ya bamwe mu bapadiri barimo n’abahamwe n’icyaha cya Jenoside.

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko yubile ari ugushima Imana no kugaragaza ibitaragenze neza aho yavuze ko mu gusaba imbabazi bijyanye no kwitandukanya n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse anavuga ko bitandukanyije n’imikorere yose iganisha ku ivangura iryo ari ryo ryose

Musenyeri Mbonyintege kandi yakomeje avuga ko Papa Yohani Pawulo wa II yagaragaje neza aho Kiliziya Gatorika ihagaze imbere y’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho yavugaga ko bibabaje akanasaba ko ababikora babihagarika ndetse n’ababikoze bakazabiryozwa.

Abapadiri basabiwe gukomera no kumenya gusindagiza abakomerekejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwirinda imyitwarire yabangamira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda. Basabwe kuba inshuti z’amahoro, abarezi b’imitima ituje ibana neza kandi yubaha buri wese nta marangamutima y’irondakoko abyivanzemo, nkuko batorewe kuba abagabuzi b’amahoro,dore ko kubihusha ari ari ugutatira inshingano y’ibanze yabo.


Amafoto: Igihe

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo