Urubyiruko rw’amatorero asaga 400 rugiye guhurira mu gitaramo cya ‘Rwanda Shima Imana’

Ku nshuro ya gatanu, igiterane cyiswe “Rwanda Shima Imana” gitegurwa na Peace Plan kigiye kongera kuba ku rwego rw’igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti: “Rwanda murika umurikire amahanga.” Kikazahuza hamwe urubyiruko rwo mu matorero arenga 400.

Iki giterane cy’urubyiruko kiraba kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Kanama 2016, kikazabera ku rusengero rwa Zion Temple Celebration mu Gatenga. Iki gitaramo kizitabirwa n’urubyiruko rwo mu matorero arenga magana ane (400) yo mu Rwanda Kikazatangira saa cyenda z’amanywa (15h00).

Rwanda Shima Imana itegurwa n’umuryango Peace Plan, akaba ari umuryango uhuza amatorero yose ya Gikristo yo mu Rwanda. Iyi ikaba ari inshuro ya gatanu iki giterane kigiye kuba.

Iki giterane cy’urubyiruko na cyo gihuza urubyiruko rwose ruturuka muri ayo matorero yose yo mu Rwanda.

Rubyiruko muze mwese twibuke ibyo Imana yadukoreye, ikabikorera n’igihugu cyacu maze duhurize hamwe dushime Imana.

Umubwirizabutumwa w’ikirangirire Antoine Rutayisire ni we uzatambutsa ijambo ry’Imana, hakazaba hari na Korali ASAF n’andi makorali atandukanye yo mu mujyi wa Kigali no mu ntara zose z’igihugu.

Abifuza kumenya byinshi kuri iki gitaramo mushobora guhamagara kuri nimero za telephone zikurira: 0788 388 897 ; 0722 556 617; 0 731 000 074

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo