Kwamamaza

INKURU ZAMAMAZA

Umuyobozi wa Airtel yashinzwe indi mirimo yo ku rwego rw’Isi

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Umuyobozi wa Airtel yashinzwe indi mirimo yo ku rwego rw’Isi

Sunil Bharti Mittal wagizwe kuba umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abacuruzi ku Isi

Sunil Bharti Mittal, washinze kandi akaba n’umuyobozi wa kompanyi yitiriwe izina rye (Bharti Enterprises) ari yo sosiyete y’itumanaho ya Airtel ibarizwamo, yatorewe kuba umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abacuruzi ku Isi, rimwe mu mahuriro y’abacuruzi akomeye ku rwego mpuzamahanga rikorera mu bihugu 130 n’abanyamuryango basaga Miliyoni esheshatu.

Sunil Bharti Mittal asimbuye kuri uyu mwanya Terry McGraw uzakomeza kuba umuyobozi w’icyubahiro. Ni amatora yabereye mu mujyi wa Sao Paolo muri Brazil kuri uyu wa 16 Kamena 2016.

Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, Sunil Bharti Mittal yatangaje ko yishimiye gutorerwa umwanya nkuyu w’icyubahiro avuga ko azakomeza gufatanya n’abanyamuryango b’iri huriro guteza imbere ubucuruzi.

Sunil Bharti yagize ati: “Nshimishijwe no kuyobora ikigo nk’iki gikomeye ku Isi, tuzakomeza gukorana n’abanyamuryango kugira ngo dukore ibishoboka byose duteze imbere ubucuruzi binyuze mu gushyiraho amabwiriza y’ubukungu n’ubucuruzi ateza imbere bose. Isi ifite ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu, hakenewe imbaraga zidasanzwe mu bucuruzi n’ishoramari nk’inkingi y’iterambere n’isoko y’akazi no guteza imbere Isi by’umwihariko, iyo ni yo izaba intego yanjye kuri manda y’ubuyobizi bwanjye”

Uyu si wo muryango mpuzamahanga Sunil Bharti Mittal ayoboye bwa mbere kuko anahagarariye komite y’ihuriro ry’ibigo by’itumanaho mu nama mpuzamahanga y’ubukungu (WEF), birimo inama mpuzamahanga y’ubucuruzi, ubumwe bw’ibigo mpuzamahanga by’itumanaho, ni na Komiseri muri Komisiyo y’itumanaho, ni n’Umujyanama mpuzamahanga w’ikoreshwa ry’ifaranga muri Singapore, n’ibindi bigo bitandukanye.

Sunil Bharti kandi yabaye umuyobozi muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Buhinde, akaba n’umuyobozi mu nama y’imikoranire y’u Buhinde n’u Bwongereza, u Buhinde na Amerika, u Buhinde n’u Buyapani, ndetse akaba n’umuhuza w’u Buhinde na Afurika mu bucuruzi.

Sunil Bharti yahawe imidari y’icyubahiro itandukanye irimo umudari w’umuntu wize muri kaminuza y’ubucuruzi ya Harvard wageze kuri byinshi, ndetse yanahawe impamyabushobozi z’icyubahiro zitandukanye azihawe na za kaminuza zitandukanye zo mu Bwongereza n’u Buhinde.

Ihuriro mpuzamahanga ry’ubucuruzi (International Chamber of Commerce) ryashinzwe mu 1919. Ni umuryango mugari uhuza abikorera n’inzego za Leta ku rwego mpuzamahanga, ukaba ukora ubuvugizi k’ubucuruzi mu bihugu 130 ibinyujije ku bayobozi bo ku nzego z’ibihugu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza