Rwamagana: Aitel yageneye abayisilamu amafunguro y’umugoroba

Sosiyete y’itumanaho ya Aitel yasuye abayisilamu bo mu Karere ka Rwamagana bakorana amasengesho ndetse banabasigira amafunguro y’umugoroba ku ifutari nk’igikorwa cy’urukundo

Aitel yasuye aba baturage mu gihe bitegura gusoza igisibo, umwe mu bayobozi ba Aitel Brian Karungi yavuze ko uretse kuba iyi sosiyete yabo ari i’y’ubucuruzi ariko banagira ibikorwa byo gufasha abantu.

Ati:”kuri Aitel uretse kuba dukora ubucuruzi tunita ku bantu mu mibereho y’ubuzima bwabo bwa buri munsi. Niyo mpamvu twahisemo kuza gukora iki gikorwa cy’urukundo ngo twereke abavandimwe bacu b’abayisilamu ko tubazilikana”

Umuyobozi w’abasilamu mu Karere ka Rwamagana Sheikh Ntakanyura Ibrahim nawe yavuze ko bashimishijwe n’igikorwa cy’urukundo Aitel yabakoreye.

Ati:”tunejejwe n’iki gikorwa cy’urukundo Aitel Rwanda yadukoreye iki gikorwa tugifata nk’umugisha tubonye muri iki gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan”

Yashimiye kandi Aitel ko yabibutse muri uku kwezi gutagatifu ndetse banifatanya mu masengesho.

Yasoje avuga ko hakenewe abandi bantu bafite umutima w’urukundo bakora ibikorwa nk’iki cya Aitel.

Ibijyanye na Bharti Airtel

Bharti Airtel n’ikigo mpuzamahanga mu itumanaho gikorera mu bihugu 20 byo ku mugabane wa Asiya no muri Afurika, kikaba gifite ikicaro gikuru mu mugi wa New Dheli mu Buhinde .Iki kigo kiri mu bigo 3 bya mbere bikwirakwiza serivisi z’itumanaho rigendanwa ku isi yose.

Mu Buhinde iyi sosiyete itanga serivizi zirimo murandasi yihuta cyane 2G,3G na 4G hakoreshejwe telefoni ngendanwa cyo kimwe no mu bindi bice byo ku isi. Mu mpera za Nyakanga Bharti Airtel yari ifite abafatabuguzi iha serivisi basaga miliyoni 333.

Ushaka kugira byinshi umenya kuri iyi sosiyete wayisura kuri uru rubuga,www.airtel.com;www.facebook.com/airtelrwanda and www.twitter.com/airtelrw.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo