Kwamamaza

INKURU ZAMAMAZA

Ishyaka UDPR rirashima ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi mu gihe hitegurwa umunsi wo kwibohora

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
Ishyaka UDPR rirashima ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi mu gihe hitegurwa umunsi wo kwibohora

Ubuyobozi bw’ishyaka riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi(UDPR), bwashimiye ingabo zari iza FPR-Inkotanyi uruhare zagize mu kubohora igihugu ndetse bunifatanya n’abayoboke baryo n’abanyarwanda muri rusange mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Ishyaka UDPR rirashimira byimazeyo ingabo zari iza FPR-Inkotanyi ubu ku butwari, ubwitange n’umurava byaziranze mu gikorwa gikomeye cyo kurokora inzirakarengane zicwaga no kubohora abanyarwanda bari barakandamijwe n’ingoma y’igitugu.

Iri shyaka rya UDPR ryaboneyeho kwibutsa abayoboke baryo n’abanyarwanda muri rusange, kuzirikana ko kwibohora nyakuri ari ukurinda ubusugire bw’igihugu, kugira ubutegetsi bubereye abanyarwanda bose, kutagira akarengane, ruswa, icyenewabo no guheza, kubahiriza uburengazira bwa muntu, guca ubuhunzi n’ibibazo bibushamikiyeho ndetse no guca ubukene himakazwa gukora hanozwa umurimo.

Ishyaka riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi, ryifuriza kandi abanyarwanda n’abanyarwandakazi ndetse n’inshuti z’u Rwanda yubire nziza y’imyaka 54 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge ndetse no gukomeza ubwigenge buzira ubugwari, buzira gutatira igihugu, buzira ivangura n’amacakubiri, buzira ubusambo no kwikanyiza ndetse no kurangwa n’ubwigenge buzira ingengabitekerezo ya Jenoside.

IBITEKEREZO

  • Levis Yanditse:

    Ni sawa ryose twese twibuke uko iyo zidatabara aho tuba turi! UDPR nayo mukomeze iyo ntero!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza