ITANGAZO RYO KUMENYESHA

1

Ubuyobozi bw’ Urukiko rw’ ikirenga buramensyesha abantu bose ko kuva ku itariki ya 19 Nzeli 2016, uburyo bw’ ikoranabuhanga bushyashya bwifashishwa mu gutanga ibirego, gukurikirana no gucunga imanza, IECMS (Integrated Electronic Case Management) bwatangiye gukoreshwa no mu zindi nkiko zitari izo mu Mujyi wa Kigali gusa.

Ubu abatanga ibirego mu Rukiko rw’ ikirenga , mu Rukiko Rukuru n’ ingereko zarwo, mu Nkiko z’ Ubucuruzi, mu Nkiko Zisumbuye zose barabikora bifashishije iryo koranabuhanga. Ibyo ni nako bimeze no mu nkiko z’ Ibanze zikurikira:

Ushaka gutanga ikirego yifashishije ubu buryo, anyura ku rubuga rw’ Urwego rw’ Ubucamanza www.judiciary.gov.rw ; akajya kuri ONLINE SYSTEMS ahanditse IECMS, agakanda ahanditse “Case filling and Followup” ubundi agakurukiza amabwiriza. Ugize ikibazo asaba ibisobanuro yifashishije E-mail ikurikira: niceson.karungi@judiciary.gov.rw cg kuri telefone itishyurwa 3670

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo