ITANGAZO RYO KUMENYESHA

Ng’uyu Akingeneye Andre wifuza guhindurirwa amazina akitwa Saidi Swalehe Rajabu

KIGALI, kuwa 22/06/2016

Uwitwa AKINGENEYE Andre ubarizwa mu mudugudu wa GISORO akagali ka MUNANIRA, umurenge wa GISHYITA, akarere ka KARONGI, mu ntara y’IBURENGERAZUBA, yasabye kwemererwa guhindura amazina ye AKINGENEYE Andre, akitwa SAIDI SWALEHE RAJABU mu irangamimerere ye.

Icyo yasabye ni ugusimbuza amazina ye AKINGENEYE Andre amazina SAIDI SWALEHE RAJABU bityo akitwa SAIDI SWALEHE RAJABU mu irangamimerere ye.

Impamvu atanga n’uko izina AKINGENEYE yumva ari izina ry’abakobwa, bikamutera ipfunwe ryo kurivuga;

Indi mpamvu n’uko yavuye mu idini rya gikirisitu, akaba ubu ari umuyoboke w’idini rya ISILAMU aho yafashe amazina ajyanye no kwemera kwe.

Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko guhindura amazina ye AKINGENEYE Andre akayasimbuza SAIDI SWALEHE RAJABU bityo akitwa SAIDI SWALEHE RAJABU mu gitabo cy’irangamimerere kirimo inyandiko ye y’ivuka

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 68 y’itegeko No:4o:42/1988 ryo kuwa 27/10/1988 rishyiraho interuro y’ibanze n’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo