Banki y’Abaturage y’u Rwanda yabonye umunyamigabane mushya

1

Banki y’Abaturage y’u Rwanda yabonye umunyamigabane Mushya.

Ubuyobozi bwa banki y’abaturage buravuga ko bwamaze kumvikana n’ibigo bitatu bikomeye kandi bisanzwe bitanga servise z’imari, bakaba bemeranyijwe ko ibi bigo bigiye kuba abanyamigabane bashya muri banki y’abaturage.

Ibyo bigo ni Norfund, ikigega cyo Mu gihugu cya Norvege gishinzwe ishoramari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, FMO, iyi akaba ari banki yo mu gihugu cy’u Buholandi ishinzwe iterambere, ikaba itera inkunga ibigo byo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere n’indi mishinga mishya, aho ifatanya na ba rwiyemezamirimo ndetse na banki yitwa Montepio yo mu gihugu cya Portugali isanzwe ifite intego zirimo izo kugira uruhare mu iterambere yibanda cyane mu gutera inkunga imiryango n’indi mishinga ikurikiza amahame ngenderwaho kandi ntangarugero yerekeye imibereho myiza n’iterambere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bwa banki y’abaturage bwavuze ko ibi bigo uko ari ari bitatu, ngo bizihuza n’undi munyamigabane bari basanganywe witwa Robobank, hanyuma bakore ikigo kimwe cyitwa Arise.

Izi mpinduka ngo zizatanga amahirwe kuko ubu bufatanye ngo buzayiha umunyamigabane ukomeye kurushaho, bityo bihe abagize inama y’ubutegetsi ubumenyi bwisumbuyeho ndetse n’ubunararibonye bwihariye buzatuma banki y’abaturage inoza gahunda n’icyerekezo cy’iterambere ifite nkuko byagarutsweho na Sanjeev Anand umuyobozi mukuru wa banki y’abaturage.

Yagize ati:” Banki y’Abaturage yishimiye ubu bufatanye bw’umunyamigabane ukomeye muri banki yacu kandi akaba n’umuterankunga w’ibanze mu kubaka urwego rw’imari ruhamye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.”

Ku ruhande rw’aba banyamigabane bashya ba banki y’abaturage, bavuga ko bishimiye kwishyira hamwe kugira ngo bashore imari mu ma banki yo muri Afurika nkuko bivugwa na Nanno Kleiterp.

Yagize ati:” Arise izifashisha ubunararibonye ntagereranywa mu by’amabanki no mu by’ubuhinzi izakura ku bigo biyigize. Ubu bufatanye buzongera servise z’imari ku bigo bito n’ibiciriritse by’umwihariko bizafasha abatuye munsi y’ubutayu bwa sahara kugira ubushobozi bwo gukorana na za banki bafungura ama konti banafata inguzanyo bityo bakiteza imbere ni’imiryango yabo.”

Iki kigo Arise ubwo kizaba gitangiye muri Mutarama 2017, kizatangirira mu bihugu 20, gishore amadorali ya Amerika miliyoni Magana atandatu na mirongo Itandatu(USD 660,000,000) aziyongera akagera kuri miliyari imwe y’amadolari ya Amerika( USD 1bn).

Iki gishoro ngo kizakoreshwa mu gufasha ibi bigo, ndetse n’ibindi bito bifitemo imigabane.

Icyakora ubuyobozi bwa banki y’Abaturage buvuga ko ubu bufatanye budakuyeho ubwo bari basanganywe n’ikigo cyitwa Atlasmara, kuko ngo cyo kizagumana imigabane 62%, Arise igire 14.6% naho abaturage basanzwe bagiremo 23%.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. nkabafite imigabane muri banke yabaturage ikaba imazemo igihe tukabatwarahawe ibyemezo tubimatanye imyaka umunani(8) ntahontabajije ukonabona iyomigabane cyagwa ngo nyikoreshe nkanyirayo txemwadukorera iku mbarizwa muri bank ya kimuronko

Tanga Igitekerezo