Kwamamaza

INKURU ZAMAMAZA

Airtel yahembwe nka sosiyete y’itumanaho yahize izindi mu kudabagiza abayigana

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Airtel yahembwe nka sosiyete y’itumanaho yahize izindi mu kudabagiza abayigana

Airtel imaze kuba ubukombe mu kugeza ku baturage serivise z’itumanaho.

Airtel nka sosiyete y’itumanaho ikomeye ku rwego rw’Isi ikorera mu bihugu 20 bya Afurika na Aziya, ku bufatanye na sosiyete ya Nokia, yatsindiye igihembo cya sosiyete y’itumanaho yitwaye neza muri serivise z’itumanaho ku mugabane wa Afurika.

Iki gihembo kizwi nka Global Telecommunication Business (GTB) award cyahawe iyi sosiyete kubera ibiciro bihendutse ndetse na interineti yihuta bitangwa n’iyi sosiyete. Iki gihembo ngo kigaragaza imikoranire myiza n’ubufatanye hagati y’abakozi b’iyi sosiyete mu kugeza serivise nziza n’udushya ku bakiriya bayo.

Ni ibirori byabereye i London mu gihugu cy’Ubwongereza, byitabirwa n’abayobozi 300 ba za sosiyete z’itumanaho ku Isi.

Christian de Faria, umuyobozi mukuru wa Airtel muri Afurika atangaza ko gushyiraho interineti yihuta kandi ihendutse ari byo bituma abakiriya babo bishimira serivise bagezwaho.

Faria yagize ati: “Airtel yifuza ko abatuye Afurika bose bagerwaho n’ibyiza by’ikoranabuhanga mu itumanaho ku buryo buhendutse bubafasha kubona amakuru no kureba amashusho bakoresheje interineti. ibi bizanadufasha gutanga serivise nziza ku bakiriya ndetse binatume dukomeza kuvumbura serivise nshashya z’ubwenge bakeneye.”

Daniel Jaeger ushinzwe amasoko muri sosiyete ya Nokia avuga ko ubufatanye bwabo na Airtel buzatuma abatuye Afurika bagerwaho na serivise z’itumanaho rya interineti k’uburyo bwizewe kandi buhendutse ndetse bakanungukira mu gukora ubucuruzi bushamikiye ku bicuruzwa na serivise za Airtel.

Ibijyanye na Bharti Airtel

Bharti Airtel n’ikigo mpuzamahanga mu itumanaho gikorera mu bihugu 20 byo ku mugabane wa Asiya no muri Afurika, kikaba gifite ikicaro gikuru mu mugi wa New Dheli mu Buhinde .Iki kigo kiri mu bigo 3 bya mbere bikwirakwiza serivisi z’itumanaho rigendanwa ku isi yose.

Mu Buhinde iyi sosiyete itanga serivizi zirimo murandasi yihuta cyane 2G,3G na 4G hakoreshejwe telefoni ngendanwa cyo kimwe no mu bindi bice byo ku isi. Mu mpera za Nyakanga Bharti Airtel yari ifite abafatabuguzi iha serivisi basaga miliyoni 333.

Ushaka kugira byinshi umenya kuri iyi sosiyete wayisura kuri uru rubuga, www.airtel.com;www.facebook.com/airtelrwanda and www.twitter.com/airtelrw.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza