Airtel Rwanda yafashije abasaga 500 bo mu karere ka Huye

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Michael Adjei Nii Boye aha umuturage ikarita ya Mituweli

Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya Airtel yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Huye mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga, aho yanatangiye ubwisungane mu kwivuza abaturage bagera kuri 500.

Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Mukura, mu kagari ka Buvumu, mu mudugudu wa Mpinga.

Uyu muganda wari uyobowe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba, wanibukije aba baturage ko gukorera hamwe ari byo bizana iterambere aho batuye.

Dr Mukabaramba kandi yashimiye sosiyete ya Airtel Rwanda ku bufasha yahaye abaturage bo mu karere ka Huye ibatangira ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati: “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire Airtel Rwanda ku nkunga yayo ikomeye yo kugenera ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) abaturage ba Huye kandi nshimiye buri wese wabashije kwakira iyi karita. Mureke dukomeze dukorere hamwe mu rwego rwo guteza imbere u Rwanda.”

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Michael Adjei Nii Boye na we yashimye abaturage bo mu kagari ka Buvumu kuba bifatanyije na Airtel Rwanda mu gikorwa cy’umuganda bagamije guteza imbere igihugu.

Yagize ati “ Umuganda w’uyu munsi urenze kure iterambere, ushingiye ahanini ku kubaka ubumwe n’urukundo. Nka Airtel turifuza kubasangiza urukundo rwacu, turi gukorana bya hafi n’ikigo cy’ubwiteganyirize (RSSB) kugira ngo tubonere ubwisungane mu kwivuza abaturage bo muri aka gace. Uyu munsi tuzabasha kubonera imiryango 500 ubwisungane mu kwivuza."

Uyu muyobozi yibukije aba baturage ko badakwiye kugira ikibazo icyo ari cyo cyose gishingiye ku buzima bitewe n’uko sosiyete ya Airtel Rwanda yabishingiye.

Uretse ibikorwa by’umuganda, banashyize kandi indabo ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Ibijyanye na Bharti Airtel

Bharti Airtel n’ikigo mpuzamahanga mu itumanaho gikorera mu bihugu 20 byo ku mugabane wa Asiya no muri Afurika, kikaba gifite ikicaro gikuru mu mugi wa New Dheli mu Buhinde .Iki kigo kiri mu bigo 3 bya mbere bikwirakwiza serivisi z’itumanaho rigendanwa ku isi yose.

Mu Buhinde iyi sosiyete itanga serivizi zirimo murandasi yihuta cyane 2G,3G na 4G hakoreshejwe telefoni ngendanwa cyo kimwe no mu bindi bice byo ku isi. Mu mpera za Nyakanga Bharti Airtel yari ifite abafatabuguzi iha serivisi basaga miliyoni 333.

Ushaka kugira byinshi umenya kuri iyi sosiyete wayisura kuri uru rubuga,www.airtel.com;www.facebook.com/airtelrwanda and www.twitter.com/airtelrw.


Abakozi ba Airtel Rwanda bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo